Juno Kizigenza yasabwe gukura izina 'Rutwitsi' mu tubyiniriro akoresha

Imyidagaduro - 05/02/2026 8:50 AM
Share:

Umwanditsi:

Juno Kizigenza yasabwe gukura izina 'Rutwitsi' mu tubyiniriro akoresha

Mu muziki wo mu Rwanda no hirya no hino ku Isi, gukoresha izina ry’utubyiniriro (a.k.a – Also Known As) ni umwe mu mwihariko abahanzi bakunze guhitamo mu rwego rwo kwiyubakira ishusho, gutandukana n’abandi, no kwiyegereza abafana babo. Icyakora, si buri zina ryose riba rikwiriye gukoreshwa hatitawe ku mateka n’igisobanuro rifite mu muryango runaka.

Ni muri urwo rwego Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yasabye umuhanzi Juno Kizigenza gukura izina ‘Rutwitsi’ mu tubyiniriro (a.k.a) akoresha mu bihangano bye, kubera uburemere bw’igisobanuro rifite mu mateka y’u Rwanda.

Ibi Minisitiri Bizimana yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Gashyantare 2026, ubwo yasubizaga ibitekerezo by’abantu batandukanye, cyane cyane urubyiruko, rugaragaza ko rutumva impamvu ijambo ‘gutwika’ ryamaganiwe kure mu mvugo z’ibirori n’ibitaramo, nyamara rifatwa nk’imvugo igezweho isobanura ibyishimo, imbaraga n’akanyamuneza.

Mu buzima bwa buri munsi, ijambo ‘gutwika’ ryamaze kwinjira mu ndirimbo, mu mvugo z’abasobanura filime, mu kwamamaza ibitaramo ndetse no mu magambo akoreshwa ku mbuga nkoranyambaga.

Hari na Banki imwe iri mu zikomeye mu Rwanda muri iki gihe, imaze iminsi mu bukangurambaga bwubakiye ku gushishikariza abakiriya babo ‘gutwika’.

Ku rubyiruko, iri jambo rifatwa nk’imvugo itagira ikibazo, ikoreshwa mu kugaragaza ko ibintu “biri ku muriro” cyangwa bigenda neza.

Icyakora, Dr Bizimana yagaragaje ko n’ubwo rifatwa uko, ‘gutwika’ atari ijambo risanzwe mu mateka y’u Rwanda. Ahubwo rifite igisobanuro kiremereye kandi kibabaje, cyane cyane mu bihe byo hagati ya 1959 na 1960, ubwo inzu z’Abatutsi zatwikwaga hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko mu Bufundu ahahoze hitwa Gikongoro.

Yabigarutseho ubwo yunguranaga ibitekerezo n’Abasenateri ku bushakashatsi ku Gipimo cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda, ashimangira ko urubyiruko rukwiye gusobanurirwa amateka n’ubusobanuro bw’amagambo runaka mbere yo kuyagira imvugo z’imyidagaduro.

Ati: “Mujye mwirinda ijambo ‘gutwika’ iyo habaye ibirori cyangwa igitaramo. Gutwika ni ukwica, ntabwo ari ijambo risobanura ibyishimo. Abato rero ntibaba babizi.”

Ni muri urwo rwego ikibazo cya Juno Kizigenza n’akabyiniriro ke ka ‘Rutwitsi’ cyinjiye mu biganiro. Umwe mu bakoresha urubuga rwa X (rwahoze ari Twitter) yabajije Minisitiri Bizimana niba uwo muhanzi nawe adakwiye kureka iryo zina. Ati: “Nyakubahwa Minisitiri, ubwo se wa muhanzi wiyita Rutwitsi nawe abicikeho?”

Mu gusubiza, Minisitiri Bizimana yasobanuye ko koko Juno Kizigenza akwiye guhindura iryo zina. Ati: “Nabiveho rwose ahindure izina.”

Ni izina Juno Kizigenza yakunze kwifashisha cyane, aho mu ndirimbo ze nyinshi atangiza igihangano cye aririmba ati: “Rutwitsi muzi.” Ibi byatumye bamwe mu bafana baryiyumvamo nk’ikimenyetso cy’umwihariko we mu muziki.

Icyakora, Minisitiri Bizimana yagaragaje ko ururimi rw’Ikinyarwanda n’amagambo arugize adakwiye gukoreshwa uko bishakiye, hatitawe ku mateka n’indangagaciro z’Abanyarwanda.

Ati: “Aba bantu bakeka ko ururimi rw’Ikinyarwanda ushobora kwitwaza imyaka yawe n’umwuga wawe ukarwica uko wishakiye, ugakoresha amagambo mabi nko ‘gutwika’ adafite aho ahuriye n’ikigamijwe, ngo bafite uburenganzira bwo kubikora batyo, baribeshya cyane.”

Yongeyeho ingingo eshatu z’ingenzi: Kwica ururimi rwacu gakondo ruduhuza ni amahano buri Munyarwanda wese agomba kwirinda uko yaba angana kose; Nta Munyarwanda wakubaka atubakiye ku muco wacu, indangagaciro, kirazira n’amateka yaranze u Rwanda; Icyatumye u Rwanda ruramba mu binyejana byinshi ni umuco warwo n’indangagaciro y’ubumwe bigaragarira cyane mu rurimi rw’Abanyarwanda.

Akomeza ashimangira ati: “Hano turi ku ijambo ‘Gutwika’. Ntabwo turiho tuvuga ijambo ryose. Igisobanuro cyo gutwika ni kibi, si cyiza. Ngayo nguko.”

N’ubwo amazina y’utubyiniriro afasha abahanzi kwiyubakira isura, kwihindura ikirango no kureshya abafana, hakenewe no gutekereza ku ngaruka z’amagambo n’amazina bahitamo, cyane cyane mu gihugu gifite amateka akomeye nk’u Rwanda.

Ni ikiganiro gishobora gutuma abahanzi bongera gutekereza ku nshingano bafite zo kwidagadura, ariko banarinda no gusigasira ururimi, amateka n’indangagaciro byubakiye ubumwe bw’Abanyarwanda.

 

Minisitiri Bizimana yasabye Juno Kizigenza guhindura akabyiniriro k’izina ‘Rutwitsi’ akunze gukoresha mu bihangano bye

Uretse ‘Rutwitsi’, Juno Kizigenza anakunze gukoresha izina rya ‘Huha’ mu bihangano bye mu kwamamaza sosiyete y’umuziki ye ‘Huha Records’ yashinze



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...