Ibi
birori byaranzwe n’akanyamuneza n’imyidagaduro ku rwego rwo hejuru, aho
ababyitabiriye banyuzwe n’uburyohe bwa Skol Malt, bikiyongeraho n’imyidagaduro
itandukanye yatumye iryo joro rirushaho kuba iridasanzwe.
Mu
rwego rwo gukomeza gutegura igitaramo cya Shallipopi, abaguraga Skol Malt
babonaga amahirwe yo gutombora impano zitandukanye zirimo amatike yo kuzitabira
icyo gitaramo, ndetse n’izindi mpano zinyuranye.
Ibi
byose biri muri gahunda yiswe “Shallipopin’ Ahanad”, igamije guha abakunzi ba
Skol Malt ibirenze kunywa gusa, ahubwo bakagira n’amahirwe yo gutsindira
ibihembo no kwitabira ibitaramo bikomeye byatewe inkunga n’iki kinyobwa.
By’umwihariko,
abakunzi ba Skol Malt bakomeje gushimishwa no gususurutswa n’abahanzi
b’inyenyeri mu muziki nyarwanda ndetse n’aba-DJ bagezweho, bikaba biri mu
byongera ibyishimo muri uru rugendo rwo kwitegura igitaramo cya Shallipopi.
Ibi
birori ntibyabereye kuri Lemon Kigali gusa, kuko gahunda yabanje mu bindi bice
bitandukanye by’Umujyi wa Kigali. Tariki ya 09 Gicurasi 2026 byabereye i Sud
Kigali, bikomereza tariki ya 10 Gicurasi 2026 kuri Great Kigali, mbere y’uko
bisorezwa muri ibi birori byo ku wa 23 Gicurasi 2026.
Ibirori bikurikiyeho bizasozwa n’igitaramo gikomeye cya “Africast Fest: A Shallipopi Xperience” gitegurwa na Groove Kigali ku bufatanye na Bruce Entertainment, giterwa inkunga na SKOL Malt ndetse na Bank of Kigali.


Umuhanzi Shemi yataramiye abakunzi b'ikinyobwa cya Skol Malt



Juno Kizigenza nawe yatanze ibyishimo bisendereye


Bruce The 1st yarataramye abantu baranyurwa


Byari ibyishimo byinshi ku bakunzi b'ikkinyobwa cya Skol Malt
