2021 yagaragaje impano zitangaje ziri mu banyarwanda mu
bintu bitandukanye birimo filimi, urwenya, umuziki, ubushabitsi n’ibindi. Ikindi
wagaragaje ko gushobora bitabarirwa mu myaka ahubwo ari ibikorwa, ubushake no
kudacika intege.
Muri iyi nkuru INYARWANDA ikaba yabateguriye abahanzi batanu
b'abanyarwanda bayoboye abandi kuri Youtube mu gusurwa cyane, igitunguranye ni uko
harimo abahanzi bataranamara imyaka irenga itanu mu muziki; nka Clarisse
Karasira na Juno Kizigenza.
Juno Kizigenza ni umuhanzi winjiye mu muziki by’umwuga mu
mwaka wa 2020 kuwa 13 Gicurasi nkuko
bigaragazwa n’indirimbo ya mbere yashyize kuri Youtube yise ‘Mpa Formulae’
ndetse akaba yarabitangaje mu mwaka wa 2019 ataratangira kumenyekana.
Juno yararirimbaga ariko mu biraka by’amafaranga macye harimo
n'iby’inoti y’ibihumbi bitanu, kuri ubu usigaye akorera na miliyoni 2 zirenga mu
kiraka kimwe nkuko bigaragara ku rutonde twabateguriye rw’abatanu bayoboye abandi mu kugira umusaruro mwiza.
Meddy aza imbere mu bafite ibihangano bisanzwe nubwo icyerecyezo
cy’uyu muhanzi wakuriye mu rusengero muri uyu mwaka ari ugusubira mu bihangano
by’umwuka naho Isrel Mbonyi ari we wihariye isoko ry’abahanzi b’indirimbo zo kuramya no
guhimbaza Imana.
Meddy
Meddy ni we uri ku mwanya wa mbere na miliyoni 14.6 z’inshuro
yasuwe kuri Youtube Channel ye mu mwaka wa 2021 umwaka yakozemo ubukwe
akanashyira indirimbo ebyiri zishingiye kuri bwo hanze indi yari yasezeranije
abantu mu minsi mikuru ikaba itarasohoka kugeza ubu.
Israel Mbonyi
Ari ku mwanya wa kabiri na miliyoni 7.87 bivuze ko akubwe
hafi kabiri mu musaruro na Meddy. Umwaka wa 2021 yawutangiye ashyira hanze amashusho
y’indirimbo yitwa Baho yakurikiye iyo aheruka gushyira hanze yise ‘Urwo Rutare’
Album yari yarararikiye abantu kugeza n’ubu ntirajya hanze.
Clarisse Karasira
Aza ku mwanya wa gatatu na miliyoni 7.34. Umwaka wa 2021 waranzwe n’ubukwe
yakoze aho yakomeje kugenda anasangiza abamukurikira bimwe mu bihe byiza byaburanze
gusa ni n’umwaka yakozemo indirimbo zinyuranye, umwaka yasoje yerekeza mu
gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye gutura n’umugabo we.
Bruce Melodie
Niwe muhanzi wa kane na miliyoni 7.1. Umwaka wa 2021 ukaba wari umwaka waranzwe n’udushya
twinshi kuri uyu muhanzi, turimo amasezerano ataravuzweho rumwe yasinye ya
miliyari, kwibasira abandi bahanzi no kuba ariwo yakozemo igitaramo cy’amateka
cyo kwizihiza ikinyacumi amaze mu muziki by’umwuga ariko kandi yanawusohoyemo indirimbo zirimo Bado na Sawa
Sawa yakoranye na Khaligraph Jones.
Juno Kizigenza
Ari mu bahanzi bakiri bato yaba mu myaka no mu muziki by’umwuga, ni we uri ku mwanya wa 5 na miliyoni 6.89 umwanya ahamya ko yakoreye kandi akemeza ko
umwaka wa 2021 wari uwe ariko noneho 2022 ariwo mwaka we by'umwihariko.
Mu 2021 Juno yaranzwe n’ibikorwa byagiye bivugisha benshi
birimo imyitwarire ye na Ariel Wayz, ibihangano yagiye akora n’uburyo yagiye abyamamazamo
urugero nk’indirimbo ‘Please Me’ n’ibindi.
Umwaka wa 2021 ukaba ari umwaka wahiriye abahanzi bashya
cyane, kimwe n’umuziki w’ubutumwa bwo kuramya no guhimbaza Imana wigarurira isoko ry’umuziki
w’u Rwanda dore ko kuri uru rutonde abakurikira Juno Kizigenza aribo biganjemo
nka Papi Clever, Niyo Bosco, Vestine na Dorcas
