Nk’uko gahunda yashyizwe ahagaragara
ibigaragaza, Victor Rukotana azatangira iyi gahunda ku wa 9 Gicurasi 2025,
akurikirwe na Juno Kizigenza ku wa 16 Gicurasi, na Bolingo Paccy ku wa 23
Gicurasi.
Muri Kamena, Jules Sentore, umwe mu
bahanzi b’imena mu njyana ya Gakondo, azataramira abakunzi be ku wa 6 Kamena,
akurikirwe na Amalon, uzwi cyane mu njyana ya R&B na Afropop, ku wa 13
Kamena.
Gahunda izakomeza ku munsi mpuzamahanga
wahariwe umuziki (Fête de la Musique) ku wa 21 Kamena, igakurikirwa n’igitaramo
cya Umuduri Band ku wa 28 Kamena, iserukiramuco rikomeye rya Hip Hop “I AM HIP
HOP FESTIVAL” rizaba ku matariki ya 4 na 5 Nyakanga, hanyuma isozwe n’igitaramo
cya Sea Stars ku wa 10 Nyakanga 2025.
Ibi bitaramo bigamije guteza imbere
umuziki nyarwanda no kwagura amahirwe y’abahanzi bato n’abakuze mu guhura
n’abakunzi b’umuziki n’abashoramari. Binongera ubushobozi bw’abahanzi mu
bijyanye no kwitwara imbere y’imbaga no kubaka izina ryabo ku rwego
mpuzamahanga.
Centre Culturel Francophone du Rwanda
ikomeje kuba igicumbi cy’iterambere ry’umuco, igahuza abahanzi n’imbaga y’abakunzi
b’ibikorwa by’ubuhanzi.
Ibi bitaramo bizaba umwanya w’ingenzi wo
kwigira ku bahanzi batandukanye, kwidagadura, no gusabana n’abandi bakunzi
b’umuziki. Bizafasha abahanzi kwagura ubuhanzi bwabo, ndetse binatange ishusho
y’uburyo umuziki w’u Rwanda ushobora gukomeza kwaguka ku rwego mpuzamahanga.
Abategura iyi gahunda basabye abakunzi b’umuziki “kubika aya matariki” (Save the Date) kugira ngo batazacikwa n’ibi birori bidasanzwe byitezweho gukomeza kubaka umuziki Nyarwanda mu buryo bushya kandi bugezweho.

Hatangajwe urutonde rw’abahanzi nyarwanda
bafite ibitaramo hagati ya Gicurasi na Kamena

Juno Kizigenza, Amalon ndetse na Victor Rukotana bari mu bahanzi bazataramira kuri Institut Français
