‘Party Time’ ni indirimbo iri ku mbuga zumvirwaho
imiziki ndetse no ku murongo wa shene ye ya Youtube ‘Channel’.
Uyu muhanzi usanzwe utuye i Tel Aviv muri Israel
asobanura ko yahisemo guhimba iyi ndirimo mu rwego rwo kwibutsa abantu ko
umuziki wakabahuje, bakishima.
Ati: “Ubuzima bwanteye kuyihimba. Abantu dufata
umwanya tugashaka amafaranga, tukayabona cyangwa ntitunabone ahagije, ariko
nasanze mu buzima dukeneye ibyishimo. Aho twaba turi hose, amafaranga yaba
ahari cyangwa adahari, dukeneye kurema ibyishimo muri twe n’ubumwe.”
Kuba aba muri Israel ni kimwe mu bintu avuga ko
bimugora mu rugendo rwe rwa muzika, cyane ko aba kure y’Abanyarwanda benshi
bakurikirana ibikorwa bye.
Ati: “Imbogamizi ni uko ndi kure y’Abanyarwanda
benshi bumva ibyo nkora kurusha abandi. Ariko kuba nkorera umuziki hano bimpuza
n’abanyamuziki bo muri Israel, nkagenda menyana n’abandi ndetse bikanyungura.”
Junior Music avuga ko afite gahunda yo kuza mu Rwanda mu mezi make ari imbere, aho ateganya kuhakorera ibitaramo no kongera guhura n’abakunzi b’umuziki we.
