Junior Giti yasinyishije Chiboo muri Label ye

Imyidagaduro - 24/10/2026 5:05 PM
Share:

Umwanditsi:

Junior Giti yasinyishije Chiboo muri Label ye

Junior Giti yasinyishije umuhanzi Chiboo muri Giti Business Inc mu gihe cy'imyaka itanu, aba umuhanzi wa kabiri agiye gufasha mu rugendo rwe rwa muzika nyuma ya Chriss Eazy.

Chiboo, amazina ye bwite akaba ari Freddy Irakoze, ni umwe mu bahanzi bakiri bato bari kuzamuka mu muziki nyarwanda, akaba yarigaragaje binyuze mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe n’abatari bake.

Uyu muhanzi yatangiye gukora umuziki mu buryo bw’umwuga mu 2023, agenda yubaka izina binyuze mu bihangano bye byagiye bimufasha kumenyekana mu bakunzi b’umuziki.

Mu ndirimbo zamufashije kumenyekana harimo “Abatwin” na “Mbali”, zasohotse mu 2024, zikamufasha kwagura umubare w’abakunzi be.

Mu 2026, Chiboo yarushijeho kumenyekana binyuze mu ndirimbo “KALE”, yasohotse muri Werurwe uwo mwaka.

Iyi ndirimbo yagize uruhare rukomeye mu kuzamura izina rye, aho yarebwe inshuro zirenga miliyoni 6.5 kuri YouTube, inabyara imbyino yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri TikTok, izwi nka “Kale Challenge”.

Mu zindi ndirimbo ze harimo “No Puedo”, yashyize hanze muri Nyakanga 2026, ikorwa na Element Eleéeh, umwe mu batunganya indirimbo bazwi mu muziki nyarwanda.

Mu ntambwe nshya mu rugendo rwe rwa muzika, Chiboo yasinyanye amasezerano na Giti Business Inc., sosiyete ifasha abahanzi iyoborwa na Bugingo Bonny wamamaye nka Junior Giti.

Junior Giti asanzwe azwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, cyane cyane mu gusobanura filime z’amahanga mu Kinyarwanda. Yanagize uruhare mu rugendo rwa muzika rwa Chriss Eazy, aho yabaye umujyanama we.

Kwinjira kwa Chiboo muri Giti Business Inc. ni indi ntambwe mu rugendo rwe rwa muzika, mu gihe akomeje kwagura izina rye no gushaka amahirwe mashya yo kugeza ibihangano bye ku bandi bakunzi b’umuziki.

Ubu bufatanye bushobora kumufasha kurushaho kunoza imikorere ye, kumenyekanisha ibihangano bye no kwagura ibikorwa bye mu muziki, haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Chiboo yamaze kujya mu biganza bya Junior Giti

Junior Giti yasinyishije Chiboo muri Giti Business Inc.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...