Junior Giti yahishuye uko yabanje kugenzura Chiboo mbere yo kumusinyisha -VIDEO

Imyidagaduro - 31/10/2026 11:22 AM
Share:

Umwanditsi:

Junior Giti yahishuye uko yabanje kugenzura Chiboo mbere yo kumusinyisha -VIDEO

Umujyanama w’abahanzi akaba n’umushoramari mu muziki nyarwanda, Bugingo Bonny wamamaye nka Junior Giti, yahishuye ko mbere yo gusinyisha umuhanzi Freddy Irakoze uzwi nka Chiboo muri Giti Inc., bari bamaze igihe bakorana mu bikorwa bitandukanye by’umuziki, ku buryo yari asanzwe azi ubushobozi bwe n’uburyo akora.

Junior Giti yavuze ko Chiboo atari umuhanzi bahuye vuba, ahubwo ko yamubaye hafi kuva ku ndirimbo ze za mbere, amufasha mu bikorwa bitandukanye birimo gufata amashusho y’indirimbo no gukurikirana imirimo yo gutunganya amajwi.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, aho yasobanuye urugendo rwagejeje Chiboo ku kuba umuhanzi arebererwa inyungu na Giti Inc., kompanyi asanzwe akoresha mu gufasha abahanzi guteza imbere impano zabo.

Yagize ati: “Igihe cyari iki! Kuko buriya Chiboo twarahoranye kuva ku ndirimbo ye ya mbere, bivuze ngo yahoze mu irerero ryacu. Buriya Chiboo, indirimbo ze hafi 90% zajyaga hanze habayeho ubufatanye hagati yanjye nawe. Ifatwa ry'amashusho menshi y'indirimbo ze nabaga mpari, akora 'Audio' nabaga mpari.”

Ibi bigaragaza ko imikoranire ya Junior Giti na Chiboo itatangiriye ku masezerano aherutse gusinywa, ahubwo ko yari ishingiye ku bufatanye bari bamaze igihe bagirana mu bikorwa bya muzika.

Junior Giti yasobanuye ko kugira ngo umuntu afatanye n’undi mu mushinga w’igihe kirekire, biba ngombwa ko abanza kumenya ubushobozi afite, ibyo ashobora gukora n’icyo ashobora kuzana mu bufatanye bagiye kugirana.

Yavuze ko mu bijyanye no kumenya impano y’umuhanzi, bidahagije kureba gusa ko afite ijwi ryiza cyangwa ko ashobora kuririmba. Hakenewe no kumenya uko akora, ubushobozi afite mu guhanga, uko yitwara mu kazi n’icyo ashobora kugeraho aramutse abonye ubufasha bukwiye.

Ati: “Ariko buriya kugira ngo ukorane n’umuntu ibintu biramba, hari ukwibaza ngo ufite iki? Ngo mpereho. N'ubwo ari ijambo ry'Imana, ariko buriya ntabwo impano uyivumbura kubera ko uyikuye mu cyondo gusa, oya!”

Ibi Junior Giti yabivuze agaragaza ko gufasha umuhanzi atari ukumubona afite impano gusa, ahubwo ko bisaba kubanza kumenya neza uwo muntu, kumukurikiranira hafi no kubona ubushobozi ashobora kubakiraho umushinga urambye.

Urugendo rwa Chiboo na Junior Giti rumaze igihe. Mu 2023, uyu muhanzi yatangiye kugaragara kenshi ari kumwe na Junior Giti na Chriss Eazy, ndetse bagafatanya mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo ze.

Mu Werurwe 2024, InyaRwanda yatangaje ko hari amakuru yavugaga ko Junior Giti ashobora kuba ari mu biganiro na Chiboo kugira ngo amwinjize muri Giti Business Group.

Icyo gihe Chiboo yari yarabihakanye, avuga ko Junior Giti na Chriss Eazy ari inshuti ze za hafi kandi ko bamufashaga mu buryo butandukanye, ariko atarasinya amasezerano na kompanyi yabo.

Icyo gihe kandi Chiboo yavuze ko Junior Giti na Chriss Eazy bamufashaga uko bashoboye, anirinda kugira byinshi avuga ku kuba ibiganiro byo gukorana byarigeze kubaho cyangwa bitarabayeho.

Ibi byerekana ko nubwo mu 2024 nta masezerano yari yatangajwe, imikoranire hagati y’impande zombi yari isanzweho, ndetse igitekerezo cyo gukorana ku mugaragaro kikaba cyari kimaze igihe kivugwa.

Mu 2026, Chiboo yarushijeho kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki binyuze mu ndirimbo 'KALE' yasohoye muri Werurwe. Iyi ndirimbo yarebwe inshuro zirenga miliyoni 6,5 kuri YouTube, inabyara imbyino yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri TikTok, izwi nka 'Kale Challenge'.

Yanakomeje urugendo rwe ashyira hanze 'No Puedo' muri Nyakanga 2026, indirimbo yakozwe na Element Eleéeh.

Kwinjira kwa Chiboo muri Giti Inc. ni indi ntambwe mu rugendo rwe rw’umuziki, mu gihe azaba afashwa mu gukomeza guteza imbere ibikorwa bye no kwagura umuziki we.

Ku ruhande rwa Junior Giti, gusinyisha uyu muhanzi bije nyuma y'ubunararibonye amaze kugira mu gufasha Chriss Eazy, aho bombi bamaze gukorana mu gihe kitari gito, bagakorana mu mishinga y'indirimbo, ibitaramo no kumenyekanisha ibikorwa by'umuhanzi.

Junior Giti aherutse kandi kuvuga ko kuba umujyanama w’umuhanzi bisaba kwigomwa, ukamenya gushyira imbere inyungu z’uwo ufasha aho guhora ushaka ko izina ryawe ari ryo rigaragara.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru ku wa 25 Ukwakira 2026, yasobanuye ko rimwe na rimwe bisaba gukora n’imirimo umuntu atari asanzwe akora, hagamijwe ko umuhanzi ahabwa umwanya wo kumenyekana no kugera ku ntego ze.

Iyi myumvire ni imwe mu nkingi zigaragaza uburyo Junior Giti asobanura inshingano zo kuba umujyanama w’umuhanzi.

Nubwo amasezerano ya Chiboo na Giti Inc. yamaze kumenyekana ko azamara imyaka itanu, ibisobanuro birambuye ku nshingano za buri ruhande, amafaranga azashorwamo n'uburyo inyungu zizagabanywa ntibirashyirwa ahagaragara.

Icyakora, kuba uyu mubano warabanje kubakwa binyuze mu bufatanye bw’imyaka itari mike, mbere yo kugera ku masezerano y’igihe kirekire, bigaragaza ko Junior Giti yari yarabonye umwanya wo gukurikirana ubushobozi bwa Chiboo no kumenya neza ibyo ashobora kumufasha kugeraho muri muzika.


Junior Giti yavuze ko mbere yo gusinyisha Chiboo muri Giti Inc. yabanje gukorana na we igihe kirekire, kugira ngo amenye neza impano ye n’ubushobozi afite


Chiboo yinjiye muri Giti Inc. asinyana na yo amasezerano y’imyaka itanu, nyuma y’igihe yari amaze akorana na Junior Giti mu bikorwa bitandukanye by’umuziki

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA JUNIOR GITI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...