Iki kibazo cyongeye kuvugwa mu gihe Juma Jux n’umugore we, Priscilla Ojo Mkambala, bari bamaze iminsi bizihije isabukuru y’umwaka umwe y’umuhungu wabo Rakeem.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Kenyi Daily avuga ko, Musika yongeye kuzamura iki kibazo, asaba ko hakorwa isuzuma rya DNA kugira ngo hamenyekane niba Juma Jux ari se w’umwana avuga ko babyaranye.
Mu butumwa yagejeje kuri Minisitiri wa Tanzania ushinzwe Iterambere ry’Umuryango, Uburinganire n’Imibereho y’Abagore n’Amatsinda yihariye, Musika yasabye ko ikibazo cyakemurwa hakoreshejwe DNA, avuga ko ari bwo buryo bwonyine bwo kumenya ukuri ku bijyanye n’uwo babyaranye uwo mwana.
Juma Jux we yahakanye ibyo birego, avuga ko iki kibazo atari ubwa mbere kivuzwe, ariko ko atari ukuri. Yasobanuye ko ubwo yabimenyaga mbere, yahisemo kuvugana na Musika ubwe kugira ngo amenye impamvu ymubeshyeraga.
Jux avuga ko Musika ubwe yamwibwiriye ko nta mubano w’urukundo bigeze bagirana, cyangwa ngo baryamane. Uyu muhanzi avuga kandi ko icyo gihe Musika yamusabye kutita kuri ibyo birego kuko ngo nta kuri kwabyo.
Jux yavuze ko nubwo mbere yari yarahisemo kutagira byinshi avuga kuri iki kibazo, ubu cyongeye kugaruka kandi kikaba cyaratangiye kugira ingaruka ku izina rye, umuryango we ndetse n’ibikorwa bye by’ubucuruzi.
Ni yo mpamvu avuga ko atagishaka kugikemura binyuze mu biganiro byo ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo ko yahisemo kukigeza mu nzego zibifitiye ububasha. Ati: “Ikibazo ubu kiri mu maboko y’inzego z’amategeko, kandi hari izindi ngamba zizafatwa kuri Musika.”
Juma Jux yanenze ikwirakwizwa ry’amakuru avuga ko ari se w’umwana wa Musika, asaba itangazamakuru ndetse n’abandi bantu kwirinda gutangaza cyangwa gusakaza amakuru batabanje kugenzura ukuri kwayo.
Yavuze ko umuntu wese wahitamo guhuza izina rye, umuryango we cyangwa ibikorwa bye n’ibyo birego, ashobora kubiryozwa hakurikijwe amategeko.
Jux yavuze ko yahisemo gukemura iki kibazo mu buryo butuje, binyuze mu kuri no mu nzira z’amategeko, aho gukomeza kujya impaka na Musika ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi birego byongeye kugaruka nyuma y’uko Juma Jux na Priscilla Ojo Mkambala bizihije isabukuru ya mbere y’umuhungu wabo Rakeem. Rakeem yavutse ku wa 24 Kanama 2025, avukira muri Canada.
Kugeza ubu, nta cyemezo cya nyuma cyatangajwe ku birego bya Musika. Juma Jux aracyabihakana, mu gihe avuga ko ikibazo cyashyikirijwe inzego z’amategeko. Icyemezo ku by’ukuri ku bijyanye n’ububyeyi bw’umwana kikaba kigomba gushingira ku bimenyetso bizatangwa n’impande bireba.


