Iki gitaramo cyabereye muri BK Arena mu
ijoro rya tariki 29 Ugushyingo 2025 cyari amateka kuri benshi kuva kuri Richard
Nick Ngendahayo kugera ku mukobwa n’umuhungu bato bacyitabiriye, bitewe n’uko
benshi ari ubwa mbere bari babonanye bakiyongera kubaro bamaze imyaka 17
badahura.
Pastor Julienne Kabanda wakiranywe impundu
n’urukumbuzi rwinshi yari amaze igihe kinini atagaragara muri BK Arena nyuma y’ihagarikwa
ry’ibitaramo yateguraga bya "Grace Room Ministries."
Mbere y’uko Richard Nick Ngendahayo yakira
Pastor Julienne Kabanda yabanje kubwira abitabiriye iki gitaramo ko hari umuntu
yabonye batari baherukanye ndetse amufata nka mushiki we muri Kristo kuko
bagendanye urugendo rurerure mu myaka 30 ishize.
Richard Nick Ngendahayo yavuze ko yamaze
igihe kinini agendana na Jullienne Kabanda mu gendo zo gusenga, agaragaza ko
banyuranye mu byinshi.
Pastor Jullienne Kabanda yahishuye ko
yabanje gusengera iki gitaramo ndetse atari azi ko aza guhabwa umwanya wo
kubwiriza muri iki gitaramo, gusa afite inkuru Imana yamushyize ku mutima yumva
yambwira imbaga yabari muri BK Arena.
Ati: “Nagombaga gusengera uyu mugoroba,
ntabwo nasengaga nsengera uko ndibunyure ku rubyiniro oya ni umugoroba muri
rusange hanyuma numva ibi bintu bine, n’ibintu bizakubera impamba mu gusoza uyu
mwaka.”
Akomeza agira ati “Twavuganye
nawe mbere y’uko aza tuvugana kuri telefone , ubwo uyu mwanya rero mbabonye,
unkuko nababwiye ni brother uri kure nagombaga kumusengera , nsengera uyu
mugoroba,”.
Ijambo yasomye ryanditse muri Luka 15.19,
igaruka ku mugani w’umwana w’ikirara.
“Hashize iminsi mike, umutoya akoranya
ibye byose, ajya mu gihugu cya kure. Nuko ahatagaguriza ibye yibera mu maraha.
“Ni bwo agiye gusaba akazi umuturage
w’icyo gihugu, amwohereza kuragira ingurube mu isambu ye. 16Yifuzaga kuba
yahemburwa n’ibishishwa ingurube zaryaga, ariko ntihagire ubimuha.”
“Bigeze aho, aribwira ati ’Nyamara se
kwa data hari abakozi bangana iki barya bakanabisigaza, naho jyewe nicirwa
n’inzara hano! 18Reka mpaguruke nsange data, mubwire nti: Dawe, nacumuye ku
Mana no kuri wowe.”
Jullienne yashimye umuhate n’icyemezo Richard Nick Ngendahayo yafashe cyo gukorera Imana no kuririmbira Imana nyamara yaranyuze mu nzira nyinshi ndetse byashobokaga ko yigumirayo.

Pastor Julienne Kabanda yagaragaje ko hari byinshi yanyuranyemo na Richard Nick Ngendahayo mu nzira z'agakiza

Julienne Kabanda yavuze ko Richard Nick Ngendahayo ari umuvandimwe we muri Kristo ndetse ko yasengeye igitaramo cye

Pasiteri Julienne yongeye kubwiriza ku ruhimbi rwa BK Arena nyuma y'igihe kinini ahakoreye ibiterane byakurikiwe n'ifungwa rya "Grace Room"


