Jullienne Kabanda yatunguranye mu gitaramo cya Richard Nick Ngendahayo afata nk’umuvandimwe we muri Kristo

Imyidagaduro - 29/11/2025 9:57 PM
Share:

Umwanditsi:

Jullienne Kabanda yatunguranye mu gitaramo cya Richard Nick Ngendahayo afata nk’umuvandimwe we muri Kristo

Pastor Julienne Kabiligi Kabanda umuyobozi mukuru akaba ari nawe washinze minisiteri y'icyumba cy'ubuntu (Grace Room Ministries) yatunguranye mu gitaramo cya Richard Nick Ngendahayo, umuramyi yavuze ko ari umuvandimwe we muri kristo ndetse agaragaza ko bafitanye amateka menshi.

Iki gitaramo cyabereye muri BK Arena mu ijoro rya tariki 29 Ugushyingo 2025 cyari amateka kuri benshi kuva kuri Richard Nick Ngendahayo kugera ku mukobwa n’umuhungu bato bacyitabiriye, bitewe n’uko benshi ari ubwa mbere bari babonanye bakiyongera kubaro bamaze imyaka 17 badahura.

Pastor Julienne Kabanda wakiranywe impundu n’urukumbuzi rwinshi yari amaze igihe kinini atagaragara muri BK Arena nyuma y’ihagarikwa ry’ibitaramo yateguraga bya "Grace Room Ministries."

Mbere y’uko Richard Nick Ngendahayo yakira Pastor Julienne Kabanda yabanje kubwira abitabiriye iki gitaramo ko hari umuntu yabonye batari baherukanye ndetse amufata nka mushiki we muri Kristo kuko bagendanye urugendo rurerure mu myaka 30 ishize.

Richard Nick Ngendahayo yavuze ko yamaze igihe kinini agendana na Jullienne Kabanda mu gendo zo gusenga, agaragaza ko banyuranye mu byinshi. Ati “Reka mba bwire hari umuntu nabonye kandi niwe, ni mushiki wanjye, twajyanye henshi, twasenganye henshi, ni mushiki wanjye, Jullienne Kabanda.”

Pastor Jullienne Kabanda yahishuye ko yabanje gusengera iki gitaramo ndetse atari azi ko aza guhabwa umwanya wo kubwiriza muri iki gitaramo, gusa afite inkuru Imana yamushyize ku mutima yumva yambwira imbaga yabari muri BK Arena.

Ati: “Nagombaga gusengera uyu mugoroba, ntabwo nasengaga nsengera uko ndibunyure ku rubyiniro oya ni umugoroba muri rusange hanyuma numva ibi bintu bine, n’ibintu bizakubera impamba mu gusoza uyu mwaka.”

Akomeza agira ati “Twavuganye nawe mbere y’uko aza tuvugana kuri telefone , ubwo uyu mwanya rero mbabonye, unkuko nababwiye ni brother uri kure nagombaga kumusengera , nsengera uyu mugoroba,”.

Ijambo yasomye ryanditse muri Luka 15.19, igaruka ku  mugani w’umwana w’ikirara. Hagira hati “11Arongera ati «Umugabo yari afite abahungu babiri. 12Umutoya abwira se ati ’Dawe, mpa umunani ungenewe.’ Nuko se abagabanya ibye.”

“Hashize iminsi mike, umutoya akoranya ibye byose, ajya mu gihugu cya kure. Nuko ahatagaguriza ibye yibera mu maraha. Amaze kubitsemba byose, muri icyo gihugu hatera inzara ikaze, nuko aratindahara.”

“Ni bwo agiye gusaba akazi umuturage w’icyo gihugu, amwohereza kuragira ingurube mu isambu ye. 16Yifuzaga kuba yahemburwa n’ibishishwa ingurube zaryaga, ariko ntihagire ubimuha.”

“Bigeze aho, aribwira ati ’Nyamara se kwa data hari abakozi bangana iki barya bakanabisigaza, naho jyewe nicirwa n’inzara hano! 18Reka mpaguruke nsange data, mubwire nti: Dawe, nacumuye ku Mana no kuri wowe.”

Jullienne yashimye umuhate n’icyemezo Richard Nick Ngendahayo yafashe cyo gukorera Imana no kuririmbira Imana nyamara yaranyuze mu nzira nyinshi ndetse byashobokaga ko yigumirayo.

Pastor Julienne Kabanda yagaragaje ko hari byinshi yanyuranyemo na Richard Nick Ngendahayo mu nzira z'agakiza

Julienne Kabanda yavuze ko Richard Nick Ngendahayo ari umuvandimwe we muri Kristo ndetse ko yasengeye igitaramo cye

Pasiteri Julienne yongeye kubwiriza ku ruhimbi rwa BK Arena nyuma y'igihe kinini ahakoreye ibiterane byakurikiwe n'ifungwa rya "Grace Room"


AMAFOTO: The New Times


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...