Juliette, izina ry’umukobwa wakirana abantu urugwiro

- 11/08/2021 11:37 AM
Share:

Umwanditsi:

Juliette, izina ry’umukobwa wakirana abantu urugwiro

Menya inkomoko y'izina Juliette n'ibiranga abaryitwa.

Juliette ni izina rihabwa umwana w’umukobwa,rikomok mu rurimi rw'Igifaransa risobanura ‘umuntu ukiri muto’ naho mu Kilatini risobanura 'ikintu cy’umwimerere'. Iyo ari umuhungu bamwita Jules.

Izina Juliette ryamamaye cyane kubera igitabo Roméo et Juliette cyanditswe n’umuhanzi w’icyamamare William Shakespeare kivuga ku rukundo rw’akataraboneka rwaranze aba bombi.

Ryasakaye cyane hirya no hino ku Isi mu 1980, mu mwaka ushize gusa mu Bufaransa habarurwaga abantu 91 000 baryitwa.

Bimwe mu biranga ba Juliette

Ni umuntu uzi kwakira abantu, ukunda gukorera mu mutuzo kandi ukunda kugaragariza inseko abandi no mu bihe bigoye. Niyo abandi barira ariyumanganya agaseka niyo yaba yenda guturika umutima.

Biba bigoye kuba wamuvana mu nzira y’ibyiza kuko iyo yiyemeje ikintu aruhuka akigezeho.

Juliette yanga umuntu umwinjirira mu buzima cyangwa mu kazi akora, ahubwo ahora ashaka ko buri wese akora ibimureba.

Ni umuntu uzi gutanga amakuru , ugira imvugo nziza idakomeretsa abandi kandi akazi kose akoze karamuhira cyane cyane ubucuruzi.

Ni umuntu ukunze gukora imishinga ikomeye ntabwo ajya yisuzugura ngo yihe intego ziciriritse.

Juliette aba ashaka kubaho azi impamvu z’ibintu abona, ibyo bigatuma akunda gucukumbura, bimufasha no kugira ubumenyi ku bintu bitandukanye.

Bitewe n’ukuntu Juliette yamamaye mu gitabo cya Shakespeare usanga abagore n’abakobwa bitwa ba Juliette bakunda kugaragaza urukundo ngo bagere ikirenge mu cye.

Src:www.wikipedia.com,www.behindthename.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...