Jules Ulimwengu avuga ko afite umubyeyi w’umunyarwanda atazi aho avuka

Imikino - 20/02/2019 12:05 PM
Share:

Umwanditsi:

Jules Ulimwengu avuga ko afite umubyeyi w’umunyarwanda atazi aho avuka

Jules Ulimwengu umukinnyi uri gukina ashaka ibitego muri Rayon Sports, avuka mu gihugu cy’u Burundi ndetse akaba ari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Burundi (U-20). Kuri ubu uyu musore ahamya ko ari umunyarwanda wagarutse mu rugo.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gufasha Rayon Sports gutsinda Etincelles FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona, Ulimwengu yavuze ko nyina umubyara ari umunyarwandakazi mu gihe se are umubyara ari Umurundi.

Jules Ulimwengu avuga ko yavukiye i Burundi ariko nyina ari umunyarwanda wahavukiye ariko atazi akarere cyangwa umurenge avukamo.

“Ikinyarwanda ndakivuga gicye. Natangiye umupira w’amaguru ndi i Burundi, ndi umunyarwanda, mama ni umunyarwandakazi, data ni umurundi. Mama ni umunyarwanda, sinakubeshyab aho avuka ariko ni umunyarwandakazi ". Ulimwengu


Ulimwengu Jules avuga ko ari umukinnyi usanzwe anakunda Rayon Sports 

Jules Ulimwengu w’imyaka 19 avuga ko impamvu n’ikinyarwanda kumugora ari uko yavukiye mu Burundi akahakurira ariko kuri ubu akaba yaragarutse mu Rwanda aho afata nko mu rugo.

“Mama yambyariye mu Burundi, ndahakurira ariko ubu naje mu rugo. Nari nsanzwe nza mu Rwanda gacye gusura inshuti n’abavandimwe ". Ulimwengu


Ulimwengu Jules byamusabye iminota 11' ngo yinjize igitego cya mbere muri Rayon Sports mu mikino ya shampiyona

Jules Ulimwengu yatsindiye Sunrise FC ibitego icyenda (9) mu gihe Rayon Sports yayitsindiye igitego kimwe (1-0) cyabatandukanyije na Etincelles FC, igitego yatsinze ku munota wa 11’.

Jules Ulimwengu kuri ubu ukinira ku byangombwa bifitwe n’abakinnyi bavuka mu Rwanda, yakinnye mu ikipe ya Les Jeunes Athletiques, LLB, Vital’O mbere yo kugaruka muri LLB yavuyemo mu mpera z’umwaka w’imikino 2017-2018 akajya muri Sunrise FC yakinnyemo igice cya shampiyona 2018-2019 agahita agana muri Rayon Sports.


Ulimwengu Jules yishyushya mbere y'umukino wa Rayon Sports na Etincelles FC 

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...