Mbere y’uko amashusho y’iyi ndirimbo asohoka, uyu mukobwa Kayesu Shalon [Shazz] yasakaje amashusho ari mu mudoka imwe na Jules Sentore, bitungura benshi bibaza icyahuje aba bombi.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘IYIZIRE’ YA JULES SENTORE
Jules Sentore yanditse agaragaza ko atishimiye kuba aya mashusho yasohotse, ndetse mu masegonda ya nyuma y’aya mashusho agaragara abuza uyu mukobwa gufata aya mashusho na telefoni ye.
Mu ndirimbo y’urukundo ‘Iyizire’, Jules Sentore yishyize mu mwanya w’umusore ubwira umukunzi we ko yamwihebeye akirengagiza ibyo yagiye abwirwa n’abantu batandukanye bamusaba kumureka.
Uyu musore avuga ko yiteguye kubana nawe, agashimagiza ubwiza bw’umukunzi we. Hari nk'aho uyu muhanzi aririmba agira ati “Usa n’akazuba k'umuseso we zuba ryanjye hari n’ubwo mbura uko nkwita nkavuga nti cher chouchou mon amour."
Iyi ndirimbo igisohoka, uyu mukobwa yayisangije abamukurikira agira ati “Mwishimire ‘Iyizire’. Niyo ndirimbo ya mbere agaragayemo kuva yavugwaho gufungisha Davis D, Kevin Kade na Thierry nyuma akaza kubisabira imbabazi.
Davis D, Kevin Kade na Thierry bafunzwe muri Gicurasi
2021 bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure.
Kayesu Shalon ni umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko wayujuje tariki 23 Ukuboza 2020, asanzwe ari umunyeshuri mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye mu bijyanye n’ubukerarugendo.
Mu buryo bw’amajwi iyi ndiirmbo ‘Iyizire’ yakozwe na Made Beats naho amashusho yafashwe na Bagenzi Bernard, afatirwa Sunday Park Nyarutarama.
Iyi ndirimbo yumvikanamo gitari zacuranzwe na Arsene
ndetse na Arnaud Gasige. Jules Sentore asanzwe abarizwa muri Label Kwanda Music
ahuriyemo na Ruti Joel. Jules Sentore yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya
yise ‘Iyizire’ yifashishijemo inkumi yafungishije Davis D, Kevin Kade na
Thierry
Kayesu Shalon [Shazz] ni we mukinnyi w’imena mu
mashusho y’indirimbo ‘Iyizire’ ya Jules Sentore
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IYIZIRE’ YA JULES SENTORE
