Uyu munyamuziki uherutse gushyira hanze amashusho y'indirimbo "Dawe", yabwiye InyaRwanda ko ari kubarizwa i Burayi kuva ku wa 12 Nzeri 2023.
Kandi si ubwa mbere aririmbiye
muri ibi bihugu by'ibwotamasimbi, kuko yagiye akorera ibitaramo Danmark, U
Bubiligi, U Budage, U Bufaransa, Switzerland n’ahandi.
Agiye kuririmbira Abanyarwanda batuye mu bihugu bine: Suède, Finland, Danmark, Switzerland byibumbiye
muri Scandinavia, aho bose bazahurira muri Finland.
Aba banyarwanda bazahurira
hamwe mu Nama yiga ku bucuruzi muri Finland (Rwanda Business Forum in Finland),
hizihizwa Umunsi w'Umuganura, izabera mu Mujyi wa Helsinki.
Kwizihiza Umuganura,
bishimangira urugendo Abanyarwanda barimo rwo kudaheranwa hifashishwa umuco
kugira ngo hashakwe ibisubizo bihamye by’ibibazo bahura na byo.
Inteko y’Umuco iherutse
kuvuga ko Umuganura w’Abanyarwanda ‘ni ugusangira kw’Abanyarwanda’. Ariko si
ugusangira umutsima gusa, ahubwo ni no gusangira umutima ukunda u Rwanda,
urangwa no guharanira ubumwe, kudaheranwa, kugira ubupfura bugaragazwa n’imico
myiza yo gusangira no kuganuzanya.
Umuganura ni umwe mu
minsi mikuru ikomeye cyane yaranze amateka y’Abanyarwanda. Umuganura ni wo
munsi mukuru wonyine watangiye kwizihizwa kuva kera n’abakurambere bacu.
Jules Sentore azataramira
Abanyarwanda ku wa Gatandtau tariki 16 Nzeri 2023, ni mu gihe iyi nama
ishamikiye ku bucuruzi itangira kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeri 2023.
Kandi yahujwe no
gukangurira Abanyarwanda batuye muri Finland gushora imari mu Rwanda, kandi
hazaba n'umukino w'umupira w'amaguru nk'uko bitangazwa na Ambasade y'u Rwanda
muri Suede.
Jules Sentore amaze kubaka izina mu njyana Gakondo afite ubuhanga bw’umwimerere mu kuririmba adategwa. Yakunzwe mu ndirimbo ‘Umpe akanya’, ‘Kora akazi’, ‘Diarabi’ , ‘Gakondo’, ‘Agafoto’, ‘Icyeza’ n’izindi.
Mu 2013 yasohoye Album yise ‘Muraho neza’, mu 2017 amurika iyo yise ‘Indashyikirwa’ yazirikanyemo
umurage yasigiwe na Sentore.
Ni umwe mu bahanzi
bahatanye mu marushanwa akomeye mu muziki nyarwanda. Yahatanye muri Primus Guma
Guma Super Stars ndetse no muri Salax Awards n’andi. Kandi yajyaga akora
ibitaramo bye bwite yise ‘Inganzo Yaratabaye’.
Ambasaderi w'u Rwanda
muri Suède, Dr Diane Gashumba unareberera inyungu zarwo mu bihugu birimo
Norvège, Finland, Danemark na Iceland aherutse gushyira Jules Sentore ku
rutonde rw'abahanzi akunda cyane.
Ku wa 2 Nyakanga 2023,
yabwiye InyaRwanda ko akunda indirimbo z'abahanzi barimo Cécile Kayirebwa na
Mutamuliza Annonciata [Kamaliza] kuko 'ziramfasha cyane kuruhuka mu mutwe'
Yanavuze kandi ko akunda indirimbo za Massamba Intore. Kandi avuga ko abona abanyamuziki bo mu Rwanda bari gutera imbere.
Avuga ko hari igikorwa cyakozwe cyo gushyira indirimbo Nyarwanda ku rwego rwiza kugirango zidasaza, ni igikorwa cyabereye muri Norway bari gukora bafatanyije n'Inteko y'Umuco.
Exciting News! Rwandan music sensation, @julesentore is set to light up this year's Umuganura celebrations in Helsinki with fellow Rwandans from the Nordics and our friends of Rwanda! 🇷🇼🇫🇮 Get ready for an unforgettable night of culture! #Umuganura2023 pic.twitter.com/CKaLGVdb8b
— Rwanda in Sweden 🇸🇪🇳🇴🇮🇸🇫🇮🇩🇰 (@RwandainSweden) September 14, 2023

Jules Sentore ari
kubarizwa ku Mugaane w’u Burayi aho yagiye gutaramira Abanyarwanda muri Finland
kwizihiza Umunsi w’Umuganura

Jules Sentore avuga ko
yiteguye gususurutsa Abanyarwanda batuye muri ibi bihembo

Mu bihe bitandukanye Sentore
yakoreye ibitaramo bikomeye i Burayi n’ahandi 
Jules Sentore mu rugendo yerekeza muri Finland
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘DAWE’ YA JULES SEENTORE
