Jules Sentore yagarutse ku mishinga mishya nyuma yo gutaramira mu Bufaransa

Imyidagaduro - 21/10/2026 11:05 AM
Share:

Umwanditsi:

Jules Sentore yagarutse ku mishinga mishya nyuma yo gutaramira mu Bufaransa

Umuhanzi Jules Sentore, uzwiho kuririmba no guteza imbere umuziki gakondo nyarwanda, yatangaje ko agiye gukomeza ibikorwa bye bya muzika birimo gufata amashusho y’indirimbo no gushyira hanze izindi nshya, nyuma yo kwitabira iserukiramuco ryahuje Abanyarwanda n’Abarundi baba mu Bufaransa.


Uyu muhanzi yabitangaje nyuma yo gutaramira abitabiriye iserukiramuco ryiswe “Festival Culturel – 1ère edition”, ryabereye mu gace ka Neuville-sur-Saône, mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa, ku wa 17 Ukwakira 2026.

Iri serukiramuco ryateguwe n’umuryango Le Ballet des Grands Lacs, rikaba ryari ribaye ku nshuro ya mbere. Ryari rigamije guhuza Abanyarwanda n’Abarundi baba mu Bufaransa, ndetse no kumenyekanisha umuco w’ibihugu byombi ku bandi batuye muri icyo gihugu.

Mu byaranze iri serukiramuco harimo ibikorwa byagaragazaga umuco nyarwanda n’uw’ABarundi, birimo gukoresha ingoma zo muri ibyo bihugu, gusabana no kwishimira umurage w’umuco bisangiye. Jules Sentore na we yari mu bahanzi bafashije abitabiriye kwishimira ibyo bikorwa binyuze mu ndirimbo ze.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Jules Sentore yavuze ko iki gitaramo cyagenze neza, ashimangira ko cyaranzwe n’umunezero, ubwitabire bw’abantu benshi ndetse no kwishimira umuco.

Yagize ati: “Ni igitaramo cyarimo gusabana no gutarama, hagaragaramo umuco w’Abarundi n’umuco nyarwanda. Habayeho gukoresha ingoma Ndundi n’ingoma nyarwanda, na njye ndabataramira, mbaririmbira indirimbo zinyuranye.”

Yakomeje avuga ko abitabiriye iki gitaramo bari bitabiriye ku bwinshi, buri wese afite inyota yo kwishimira umuco no kuwusigasira. Kuri we, kuba abantu barahuriye hamwe bagasabana binyuze mu muco n’umuziki byatumye iki gikorwa kiba umwanya wihariye wo kugaragaza ubwiza bw’umurage w’ibihugu byombi.

Ati: “Byari ibihe by’umunezero, kandi hari abantu benshi. Twese twabukereye kugira ngo twizihize umuco. Navuga ko ari igitaramo cyagenze neza.”

Nubwo yari amaze iminsi mu bikorwa by’umuziki hanze y’u Rwanda, Jules Sentore yavuze ko agiye kugaruka mu gihugu kugira ngo akomeze indi mishinga afite. Muri yo harimo gufata amashusho y’indirimbo no gusohora ibihangano bishya, agamije gukomeza gusigasira umuco nyarwanda no kuwugeza ku bawukunda.

Uyu muhanzi yavuze ko hari indirimbo nshya ateganya gushyira hanze mbere y’uko umwaka wa 2026 urangira, ariko ko bishobora no kwimukira mu ntangiriro za 2027 bitewe n’uko gahunda zizagenda.

Yagize ati: “Ikindi navuga ni uko ngomba kugaruka mu Rwanda, kuko hari izindi gahunda nteganya gukora, zirimo gufata amashusho y’indirimbo. Hari indirimbo nshya ngomba gushyira hanze umwaka utararangira, cyangwa se mu ntangiriro z’umwaka utaha.”

Ibi bigaragaza ko nyuma yo kwitabira ibikorwa byo kumenyekanisha umuco nyarwanda mu mahanga, Jules Sentore afite gahunda yo gukomeza gukora ibihangano bishya no kugumana umubano n’abakunzi be binyuze mu muziki.

Yasoje ashimira abakunda umuziki we n’abakomeza kumuba hafi, abasaba gukomeza kumushyigikira no kwishimira umuco nyarwanda binyuze mu bihangano bye.

Ati: “Abakunzi b’umuziki wanjye n’ibihangano byanjye, ndacyakomeza kubashimira. Mukomeze kumba hafi, maze twizihire umuco wacu. Murakoze, murakarama.”

Jules Sentore ni umwe mu bahanzi nyarwanda bazwi mu njyana gakondo, aho ibihangano bye byibanda ku muco, amateka n’indangagaciro by’Abanyarwanda. Ibikorwa bye bikomeje kugira uruhare mu kugeza umuziki gakondo ku bantu bo mu Rwanda no hanze yarwo.

Jules Sentore yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya no gufata amashusho y’ibihangano bye, nyuma yo gutaramira Abanyarwanda n’Abarundi mu iserukiramuco ryabereye i Lyon mu Bufaransa


Mu gitaramo cyahuje umuco nyarwanda n’uw’Abarundi, Jules Sentore yataramiye abitabiriye abasusurutsa mu ndirimbo ze, mu gikorwa cyaranzwe no gusabana no kwishimira umurage w’ibihugu byombi


Jules Sentore yashimye uko yakiriwe mu iserukiramuco Festival Culturel – 1ère édition ryabereye mu Bufaransa, avuga ko ryitabiriwe n’abantu benshi bari bahuriye ku ntego yo kwizihiza umuco


Indirimbo nshya ni zimwe mu mishinga Jules Sentore ahanze amaso, aho yavuze ko hari izo ateganya gushyira hanze mbere y’uko 2026 irangira cyangwa mu ntangiriro za 2027


Le Ballet des Grands Lacs yateguye iserukiramuco ryahuje Abanyarwanda n’Abarundi baba mu Bufaransa, hagamijwe guhuza abaturage b’ibihugu byombi no kumenyekanisha umuco wabyo






Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...