Ni igitaramo kizaba ku wa 28 Ugushyingo 2026, kibere muri
Kigali Universe, kikazahuza ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro birimo
umuziki wa ‘Live’, imbyino, urwenya, ibiganiro n’ubundi buhanzi.
Ally Soudy, utegura iki gitaramo, ni we watangaje ko Jules
Sentore n’Itorero Inyamibwa bazaba mu bazasusurutsa abazacyitabira. Abinyujije
ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ibyishimo byo kuzabana n’aba bahanzi,
by’umwihariko Itorero Inyamibwa, rizwi mu kubyina no kwerekana umuco nyarwanda.
Mu butumwa buherekejwe n’itangazo ry’Itorero Inyamibwa, Ally
Soudy yagize ati: “Mbese uraho Inyamibwa nkunda? Ninde se utazikunda?!”
Yongeyeho ko iri torero rizitabira ‘Cabaret Kigali’,
ashimangira ko umuco nyarwanda ugomba kugira umwanya ukomeye muri iki gitaramo.
Ku rundi ruhande, Ally Soudy yatangaje ko Jules Sentore na
we azaba ari muri iki gitaramo, agaragaza ko yiteze ko azagira uruhare mu
gususurutsa abazitabira.
Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bafite umwihariko mu muziki
gakondo nyarwanda. Azwiho guhuza injyana gakondo n’uburyo bugezweho bwo gukora
umuziki, akibanda ku ndirimbo zigaragaza amateka, umuco, urukundo
n’indangagaciro nyarwanda.
Kuba azahurira n’Itorero Inyamibwa kuri uru rubyiniro ni
imwe mu ngingo zishobora gutuma igitaramo kigira umwihariko wo kwerekana
ubuhanzi nyarwanda mu buryo butandukanye, cyane cyane ko umuziki gakondo
n’imbyino ari bimwe mu bigize umuco igihugu kimenyekanisha.
‘Cabaret Kigali’ ni izina rishya ryahawe igitaramo cyari
gisanzwe kizwi nka ‘Ally Soudy & Friends Live Show’, cyaherukaga kuba mu
2023 muri Camp Kigali.
Mu itangazo ryatangaje izi mpinduka, Ally Soudy yavuze ko
icyahindutse ari izina n’icyerekezo cy’umushinga, ariko ko igitekerezo cyo
guhuza imyidagaduro itandukanye kizakomeza.
Yagize ati: “Nyuma y’igitaramo cya Ally Soudy & Friends
Live Show twishimiye kubamenyesha ko cyahawe izina rishya ry’umwimerere. Izina
ubu ni Cabaret Kigali aho tuzajya duhuza imyidagaduro itandukanye. Ni umushinga
ugamije guteza imbere ubuhanzi, umuco, umuziki, urwenya, ibyino n’ubuhanga bwo
kuvuga inkuru.”
Iki gitaramo kiri gutegurwa na Salax Entertainment ku
bufatanye na WatuWave. Abagitegura bagamije kubaka urubuga ruhuza abahanzi,
abanyabugeni, abakora imyidagaduro n’abakunzi bayo, binyuze mu bikorwa
bitandukanye bibera ahantu hamwe.
Ally Soudy yasobanuye ko ‘Cabaret Kigali’ izahuza umuziki wa
Live, urwenya, imbyino, kuvuga inkuru n’ibiganiro, hifashishijwe uburyo
bw’ibiganiro bya Televiziyo ariko bigashyirwa mu gitaramo abantu bitabira
imbonankubone.
Yavuze ko iki gitekerezo cyubakiye ku miterere y’ibitaramo
bikomeye bya Cabaret bizwi ku rwego mpuzamahanga, ariko kikazashyirwa mu buryo
bujyanye n’umuco n’umwimerere by’u Rwanda.
Intego ni uko ‘Cabaret Kigali’ itazaba igitaramo kimwe gusa,
ahubwo ikazaba urubuga rukomeza guteza imbere imyidagaduro mu Rwanda no muri
Afurika.
Kuba Jules Sentore n’Itorero Inyamibwa bamaze gutangazwa mu
bazitabira iki gitaramo byongeye kugaragaza ko abategura bashaka guha umwanya
umuco nyarwanda, bawuhuza n’ubundi buryo bw’imyidagaduro.
‘Cabaret Kigali 2’ izaba igitaramo cya mbere cy’uyu mushinga
mushya cyitabirwa n’abakunzi b’imyidagaduro nyuma y’uko igitekerezo cya ‘Ally
Soudy & Friends Live Show’ cyari kimaze imyaka itatu kidakorwa.

Jules Sentore agiye guhurira n’abakunzi b’umuziki gakondo mu gitaramo ‘Cabaret Kigali 2’ cya Ally Soudy, kizaba ku wa 28 Ugushyingo 2026 muri Kigali Universe
Itorero Inyamibwa ryitezwe muri ‘Cabaret Kigali 2’, aho rizasusurutsa abakunzi b’imyidagaduro binyuze mu mbyino n’umuco nyarwanda

Ally Soudy yatangaje ko Jules Sentore n’Itorero Inyamibwa bari mu bazitabira ‘Cabaret Kigali 2’, igitaramo agamije guhurizamo umuziki, imbyino, urwenya n’ubundi buhanzi


