Jules Sentore agiye gutangirira i Kigali ibitaramo byo kumurika Album

Imyidagaduro - 23/04/2026 6:51 AM
Share:

Umwanditsi:

Jules Sentore agiye gutangirira i Kigali ibitaramo byo kumurika Album

Umuhanzi wubatse izina rikomeye mu muziki gakondo, Jules Sentore, yatangaje ko agiye gutangira urukurikirane rw’ibitaramo byo kumurika Album ye nshya yise “Umudende”, aho igitaramo cya mbere kizabera mu Mujyi wa Kigali.

Iki gitaramo cyiswe “Umudende Live Concert” giteganyijwe ku wa 29 Gicurasi 2026, kikazabera muri Kigali Universe. Ni igitaramo uyu muhanzi avuga ko kizaba ari icyihariye, kigamije gusangira ibyishimo n’abakunzi be ndetse no kubagezaho umuziki we mu buryo bw’imbona nkubone.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Jules Sentore yavuze ko nubwo iri ari igitaramo yitiriye album, mu by’ukuri ari igikorwa kinini cyo kwishimana n’abakunzi be ndetse no kugaragaza urwego umuziki gakondo ugezeho.

Yagize ati: “Ni igitaramo cyagutse cyane. Ni umwanya wo gutaramira abantu mu buryo butandukanye, ariko nanone ni intangiriro y’urugendo nzakomereza no mu bindi bihugu.”

Album “Umudende” yashyizwe ku isoko ku wa 1 Kanama 2025, umunsi wahuriranye n’ibirori bya Umuganura. Ni album igaragaramo umwihariko w’umuco nyarwanda, aho indirimbo ziyigize zigaruka ku mateka, indangagaciro n’iterambere ry’umuziki gakondo.

Izina “Umudende” rifite inkomoko mu mateka y’u Rwanda, aho ryari impeta yambarwaga ku kuboko ihabwa intwari zagize uruhare rukomeye ku rugamba.

Uyu muhanzi avuga ko yahisemo iri zina ashaka kugaragaza urugendo rwe mu muziki, imbaraga yashyizemo n’icyerekezo cy’ejo hazaza.

Iyi album iriho indirimbo 12 zirimo “Rutemikirere”, “Ikirenga”, “Urumamo”, “Inka” yakoranye na Rugaba, “Inkuru y’abahungu”, “Juru ry’inyamibwa”, “Umutasi”, “Indamutsa” yahuriyemo na Bakuri, “Karimi”, “Usa n’u Rwanda”, “Minwanziga” na “Nkuyo” yakoranye na Nkuba.

Mu kuyitunganya, Jules Sentore yakoranye na Madebeats mu bijyanye n’amajwi, umwe mu batunganya umuziki bafite izina rikomeye mu Rwanda.

Uyu muhanzi amaze imyaka irenga 15 mu muziki, aho yagiye agaragaza ubuhanga mu bihangano byakunzwe nka “Ngera”, “Agafoto”, “Umpe akanya”, “Udatsikira”, “Warakoze” na “Diarabi”. Yakoze ibitaramo bikomeye birimo “Inganzo Yaratabaye” ndetse anitabira amarushanwa arimo Primus Guma Guma Super Star na Salax Awards.

Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu gukundisha Abanyarwanda n’abanyamahanga umuziki gakondo, ndetse akomeje gushyira imbaraga mu kuwugeza ku rwego mpuzamahanga. Iki gitaramo cye cya “Umudende Live Concert” kikaba ari indi ntambwe igaragaza uwo muhate. 

Jules Sentore agiye gutangira ibitaramo bya “Umudende Live Concert” i Kigali ku wa 29 Gicurasi 2026, igitaramo cya mbere kikazabera muri Kigali Universe

Album “Umudende” ya Jules Sentore yasohotse ku Umuganura, igaragaza umwihariko w’umuco nyarwanda n’urugendo rwe mu muziki gakondo


KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM YA JULESSENTORE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...