Jules Karangwa yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League 

Imikino - 07/08/2025 6:19 AM
Share:

Umwanditsi:

Jules Karangwa yahawe inshingano zo kuba  Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League 

Jules Karangwa wari Umujyanama mu by’Amategeko mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru w’Urwego rutegura Shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu bagabo, Rwanda Premier League.

Rwanda Premier League Board ifite mu nshingano zayo kugenzura, gutegura no gushakira ubushobozi amakipe agize Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, niyo yabitangaje ku wa Gatatu ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Jules Karangwa wahawe izi nshingano nyuma y’uko byari bimaze iminsi bivugwa, biteganyijwe ko azatangira izi nshingano tariki ya 1 Nzeri 2025. Ni nyuma y’uko yari  asanzwe ari Umujyanama mu by’Amategeko mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kuva mu 2019.

Yabaye n’Umunyamabanga w’Agateganyo n’Umuvugizi wa FERWAFA guhera muri Mata kugeza muri Kanama 2023 aho ari umwanya yagiyeho asimbuye Muhire Henry Brulart ndetse yabaye n’Umuvugizi Wungirije. Yabaye umunyamakuru mu biganiro bya siporo kuri Radio Salus, Royal TV na Radio/TV10.

Jules Karangwa ajya anifashishwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) nk’umuhuzabikorwa ku mikino ikomeye irimo iya CAF Champions League, CAF Confederation Cup n’ibikombe byayo.

Jules Karangwa yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...