Uyu mukino utegerejwe cyane, uzakinwa nyuma y’uko Mamelodi Sundowns yegukanye intsinzi y’igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye muri Afurika y’Epfo, umukino wayihesheje amahirwe yo kwegukana igikombe cya CAF Champions League.
Nk’umwe mu bayobozi bafite ubunararibonye mu gutegura no gukurikirana amarushanwa mpuzamahanga, Jules Karangwa azaba ashinzwe ibikorwa byose by’umunsi w’umukino kugira ngo bigende neza hakurikijwe amategeko n’amabwiriza ya CAF.
Mu nshingano z'umuhuzabikorwa ku mukino 'Match Coordinator' harimo kuyobora ibikorwa byose byo gutegura umukino, kuba umuhuza hagati ya CAF n’amakipe yombi, no kugenzura niba stade ndetse n’ikibuga cy’imyitozo byujuje ibisabwa na CAF.
Jules Karangwa azaba ashinzwe ibikorwa bibanziriza umukino birimo inama z’abayobozi b’amakipe n’imyitozo y’umuhango wo gutangira umukino, gutegura gahunda y’umukino umunota ku munota no kugenzura urutonde rw’abakinnyi ruzakoreshwa ku mukino.
Hari kandi kugenzura abakinnyi mbere y’umukino, gukurikiranira umukino ku ntebe y’umusifuzi wa kane no kwandika ibyabaye byose, byakosorwa ku bijyanye n’imyitwarire n’imitegurire y’umukino.
Jules Karangwa azasoza inshingano ze atanga raporo y’umukino ku gihe no mu buryo bwuzuye nk’uko amategeko ya CAF abiteganya.
Nta gihindutse Jules Karangwa azahaguruka tariki ya 20 Gicurasi 2026 yerekeza muri Morocco, aho azaba ari umunyarwanda wa kabiri ugize inshingano nk'izi muri CAF Champions League.
Jules Karangwa yagizwe Umuyobozi ushinzwe ibikorwa ku mukino wa nyuma yo kwishyura AS FAR izakiramo Mameldi Sundown's muri CAF Champions League
