Judith Heard yavuze uko yakiriye gatanya nyuma y'imyaka 12 mu rushako, ahumuriza Nyampinga wa Uganda

Imyidagaduro - 17/06/2026 12:09 PM
Share:

Umwanditsi:

Judith Heard yavuze uko yakiriye gatanya nyuma y'imyaka 12 mu rushako, ahumuriza Nyampinga wa Uganda

Umunyamideli akaba n’icyamamare mu myidagaduro muri Uganda, Judith Heard [Kantengwa Judith], yagiriye inama Stellah Nantumbwe uzwi nka Ellah wabaye Nyampinga wa Uganda 2013, amusaba kwirinda gushyira ku karubanda ibibazo biri mu rugo rwe nyuma y’amakuru amaze iminsi avugwa y’itandukana rye n’umugabo we Saidi Bukenya.

Mu gihe ibiganiro ku mubano wa Stellah Nantumbwe n’umugabo we bikomeje gukwira ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye, Judith Heard yavuze ko abantu bakwiye kwitwararika igihe bahuye n’ibibazo by’urushako, bakirinda gushakira ibisubizo cyangwa impuhwe ku mbuga nkoranyambaga.

Mu butumwa bwe ku rubuga rwa X, Judith Heard yagarutse ku buzima bwe bwite, avuga ko yashatse akamara imyaka 12 yose mu rushako ariko ko we n’uwari umugabo we bahisemo gutandukana batabigize inkuru ya rubanda. Ati: “Namaze imyaka 12 mu rushako kandi nishimira uburyo twahisemo guhisha ibijyanye n’itandukana ryacu kure y’amaso ya rubanda.”

Aya magambo yayatangaje mu gihe amakuru menshi atandukanye akomeje kuvugwa ku ihagarara ry’urugo rwa Stellah Nantumbwe na Saidi Bukenya, urugo rwari rwarakurikiwe cyane n’abatari bake kuva rwashingwa.

Judith Heard ufite inkomoko mu Rwanda ariko akaba atuye muri Uganda, yavuze ko uko ibintu byaba byaragenze kose, Stellah akwiriye kuzirikana ko Saidi ari umugabo yahisemo kubana na we ku mugaragaro, bityo ko atakagombye gutwarwa n’amarangamutima ngo ashyire ibibazo byabo hanze.

Yagize ati: “Inama naguha ni imwe gusa; ntushyire amabanga yo mu rugo rwawe kuri internet. Uko byagenda kose, uyu ni wa mugabo wahisemo gushakana na we kandi ni urugo rwabaye urwawe mu mezi ashize.”

Uyu mugore yavuze ko abantu benshi bakurikirana aya makuru baba bashaka imyidagaduro kurusha gushaka gufasha, ashimangira ko rubanda badashobora gukiza urushako cyangwa ngo bakureho intimba umuntu afite nyuma yo gutandukana.

Ati: “Rubanda ntibashobora gukiza urushako rwawe kandi ntibaanagukiza agahinda ko gutandukana.”

Judith Heard, na we wigeze kunyura mu nzira y’itandukana (Divorce), yavuze ko gukomeza kubungabunga icyubahiro cyawe ari byo bikwiye kuza imbere aho gushaka gutsindira impuhwe cyangwa inkunga z’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Yongeyeho ati: “Icyo abantu bakora ni ukumenya inkuru yawe hanyuma bakimukira ku yindi.”

Yibukije Stellah Nantumbwe ko niba koko urushako rwe rwarageze ku musozo, akwiriye kubyitwaramo mu bushishozi, ituze n’ubukure aho kubigira intambara yo ku mbuga nkoranyambaga.

Ati: “Niba urushako rwararangiye, shyiramo ubwenge, icyubahiro n’ubukure. Rinda amahoro yawe, rinda ejo hazaza hawe kandi wirinde kwikomeretsa kurushaho.”

Amagambo ya Judith Heard yakiriwe neza na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bavuga ko mu bihe nk’ibi abantu benshi bakunze gutwarwa n’amarangamutima bagashyira hanze amakuru y’ibanga, nyamara nyuma y’igihe gito rubanda bakagukurikiza izindi nkuru nshya.

Stellah Nantumbwe amaze imyaka myinshi ari umwe mu bagore bazwi cyane muri Uganda kuva yegukana ikamba rya Miss Uganda, nyuma akubaka izina rikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro no mu itangazamakuru. Gusa kuba icyamamare bituma ubuzima bwe bwite bukomeza gukurikiranwa cyane n’abatari bake.

Mu butumwa bwe, Judith Heard yashimangiye ko hari intambara zimwe na zimwe umuntu aba akwiriye kurwanira mu bwiru aho kuzishyira imbere y’imbaga y’abamureba. Yasoje agira ati: “Hari igihe guceceka birusha imbaraga gusobanura byose.”

Mu gihe hakomeje gutegerezwa kumenya niba Stellah Nantumbwe n’umugabo we bazasubirana cyangwa niba bazakomeza inzira y’itandukana, inama ya Judith Heard yagaragaje ko amahoro yo mu mutima, icyubahiro n’ubwitonzi bishobora kugira agaciro karenze gutsindira impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Judith Heard yagiriye inama Nyampinga wa Uganda yo gutuza, kuko nawe yarushinze mu gihe cy'imyaka 12 batandukana mu bwubahane


Stella Nantumbwe wabaye Nyampinga wa Uganda 2013, aherutse gutandukana n’umugabo babanaga, ndetse hari abamushinja ko yagiye atwaye ibintu by’umugabo we



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...