Uyu
mwanditsi avuga ko amaze kubona amashuri yo mu Budage yemeye gukoresha iki
gitabo nk’imfashanyigisho, ndetse akanajya kubaganiriza nk’umwanditsi wacyo.
Kayitesi
yabwiye InyaRwanda ko “The Unity Quest” ari igitabo yanditse agendeye ku
mateka y’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane ashingiye
ku kwigisha abana n’ingimbi b’imyaka 12 kuzamura. Yagihaye intego yo kwigisha
ubumwe, ubwiyunge, n’akamaro ko kwirinda amacakubiri.
Ati: “Iki gitabo cyibanda ku gusobanura uko amacakubiri yagiye yubakwa kugeza
atugejeje kuri Jenoside, ariko nanone kikagaragaza ko ubumwe bushoboka, kandi
ko ari ingenzi ko abana bato bigishwa amateka hakiri kare.”
Iki
gitabo cyemejwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ishingano
Mboneragihugu (Minubumwe) nk’imfashanyigisho ifasha gusobanura amateka mu buryo
bworoshye kandi bushishikaje urubyiruko. Giteye mu buryo bworoshye gusoma,
kirimo ibice by’inkuru, amasomo yo gutekerezaho n’ibibazo byifashishwa mu
masomo mu ishuri.
Kayitesi
yavuze ko amaze kohereza ubusabe bwe muri Minisiteri y’Uburezi, ayisaba ko iki
gitabo cyashyirwa mu bitabo byemewe gukoreshwa mu mashuri yo mu Rwanda, ariko
kugeza ubu ntarabona igisubizo.
Ati:
“Narabyifuje cyane, kandi narabandikiye. Nagerageje ibishoboka byose. Ntabwo
baransubiza, ariko mfite icyizere. Icyiza ni uko Minubumwe yabyemeje, kandi
mbere yo gusohora igitabo nari nabahaye kopi ngo bakibone.”
Nyuma
yo gusohora iki gitabo, amashuri yo mu Budage, aho atuye mu mujyi wa Karlsruhe,
yatangiye kumutumira ngo ajye gusobanurira abanyeshuri ibikubiye muri icyo
gitabo.
Ati:
“Mu Budage baracyemeye. Minisiteri yatanze inkunga, ibitabo 400 birakorwa,
kandi nzajya njya mu mashuri nkabigeza ku banyeshuri. Njyewe ubwanjye ni njye
ujya kubaganiriza.”
Ubu
asigaye akora amasaha atanu ku munsi mu kazi ke ka buri munsi, andi masaha
akayakoresha mu kwigisha mu mashuri.
Kayitesi
si ubwa mbere yandika ku mateka ya Jenoside. Yari yaranditse n’igitabo cya
mbere yise “A Broken Life: In Search of Lost Parents and Lost Happiness”,
gikubiyemo ubuhamya bwe ku buzima bwe mbere, mu gihe cya Jenoside, n’uko
yiyubatse nyuma yayo.
Avuga
ko mu muryango w’abana batanu bavukanaga, barokotse ari batatu: we na basaza be
babiri.
Kayitesi
ashimangira ko igitabo cye kidakwiye kuguma mu Budage gusa, ahubwo ko
cyakwigishwa mu Rwanda no mu bindi bihugu, kuko ubutumwa burimo ari ububaka
amahoro.

Judence
Kayitesi, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yanditse igitabo ‘The Unity
Quest’ yifuza ko cyigishwa mu mashuri yo mu Rwanda
Mu
Budage bamaze gutangira kwigisha abanyeshuri ibikubiye mu gitabo cye ‘The Unity
Quest’ cyigisha amateka, ubumwe n’ubwiyunge
Nifuza
ko ubutumwa bwagera hose – Judence Kayitesi arasaba ko n’abanyeshuri bo mu Rwanda
bahabwa amahirwe yo kwiga igitabo cye
KANDA
HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA JUDENCE KAYITESI
