Judence Kayitesi yatanze ubuhamya i Prague na Hungary ku rugendo rwe rwo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi

Imyidagaduro - 11/04/2026 10:53 AM
Share:

Umwanditsi:

Judence Kayitesi yatanze ubuhamya i Prague na Hungary ku rugendo rwe rwo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi

Umunyarwandakazi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Judence Kayitesi, yatanze ubuhamya bukomeye bugaruka ku buzima bwe mu bihe bya Jenoside, aho yagaragaje ububabare yanyuzemo n’uko yarokotse ibihe bikomeye byasize benshi mu muryango we bishwe.

Ibi yabigarutseho mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi byabereye i Prague muri Czech Republic tariki ya 9 Mata 2026, ndetse no mu Mujyi wa Budapest muri Hongiriya [Hungary] tariki ya 10 Mata 2026, aho yaganirije Abanyarwanda bahatuye n’inshuti z’u Rwanda.

Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Tchèque yateguye igikorwa cyo #Kwibuka32 cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, abahagarariye ibihugu byabo, inshuti z’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu.

Ni igikorwa cyaranzwe no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kugaragaza ubumwe n’icyizere u Rwanda rukomeje kubaka nyuma y’amateka mabi rwanyuzemo.

Mu mujyi wa Budapest, igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Hongiriya, cyitabirwa n’abayobozi mu nzego za Leta, abahagarariye ibihugu byabo, inshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda bahatuye.

Mu bitabiriye harimo Marguerite Nyagahura, Ambasaderi w’u Rwanda muri Hongiriya, wagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye impanuka, ahubwo yateguwe mu gihe kirekire hashingiwe ku ivangura, amacakubiri n’inyigisho z’urwango byagiye bishyirwaho kuva mu gihe cy’ubukoloni.

Yagarutse kandi ku kibazo cy’imitwe yitwaje intwaro isigaye ifite ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asaba amahanga gushyigikira ingamba zigamije amahoro n’umutekano birambye.

Ku ruhande rwa Hongiriya, Attila Koppány wari umushyitsi mukuru, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo kuzirikana inzirakarengane zishwe, imiryango n’inzozi z’ubuzima bari bafite bateshejwe.

Mu bandi batanze ubutumwa harimo Freddy Mutanguha, Umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, wagaragaje ko mbere y’ubukoloni Abanyarwanda bari babayeho mu bumwe, basangiye ururimi n’umuco, ariko nyuma hakaza kubaho amacakubiri yashyizweho ku bushake.

Mu buhamya bwe, Judence Kayitesi yagaragaje ko Jenoside yatangiye ari umwana w’imyaka 11 gusa, ubuzima bwe bugahinduka mu kanya gato.

Yavuze ko mbere ya Jenoside yari umwana usanzwe ubana n’umuryango we mu byishimo, ariko aza gutangira guhura n’ivangura ku ishuri, aho yamenye bwa mbere ko ari Umututsi mu buryo bumutesha agaciro, bigakurikirwa no guhohoterwa n’ivangura rikabije.

Mu gihe Jenoside yatangiraga muri Mata 1994, Kayitesi yavuze ko bahungiye mu musigiti bizeye umutekano, ariko tariki ya 13 Mata abicanyi baza kubasangayo.

Yagize ati: “Batandukanije Abahutu n’Abatutsi, njya ku ruhande rw’Abatutsi. Batangiye kwica abantu n’inkota n’amasasu, nanjye banteye icyuma ku mutwe, numva byose birangiye."

Yongeyeho ko yakangutse asanga ari muzima ariko ari mu maraso menshi, akikijwe n’imirambo. Yibuka uko yabonye umwana ugerageza konka nyina wari wapfuye, ibintu avuga ko bitigeze biva mu mutwe we.

Nyuma yajyanywe kuri Croix-Rouge, aho yabwiwe ko azapfa, ariko ararokoka.

Yashimangiye ko Jenoside yakorewe  Abatutsi yahagaritswe n’Ingabo zari iza RPA, zaje gutabara Abatutsi bari basigaye.

Nyuma ya Jenoside, yamenye ko ababyeyi be, umuvandimwe we n’umuvandimwe we w’umukobwa bishwe, ibintu byamubabaje cyane.

Judence Kayitesi yavuze ko yahisemo kuvuga amateka ye kugira ngo atazibagirana, ndetse no kuba ijwi ry’abishwe batakibasha kuvuga.

Yagize ati: “Kwibuka ni ingenzi kuko Jenoside itangirira ku magambo, urwango, amacakubiri no guceceka. Ntimukicecekere.”

Yasoje asaba amahanga kudaterera agati mu ryinyo mu gihe hari ibimenyetso by’urwango n’amacakubiri. Yashimangiye ko ibyabaye mu Rwanda bitagomba kuzongera kuba ahandi hose ku Isi.

Judence Kayitesi yatanze ubuhamya bukomeye i Prague na Budapest, ashimangira ko kwibuka ari inshingano ku Isi yose


Ubuhamya bubabaje ariko bwuzuye icyizere bwa Judence Kayitesi [Uri iburyo] bwasigiye ubutumwa bukomeye abitabiriye #Kwibuka32 i Prague na Budapest

Ntihakagire undi mwana ubaho ibyo twanyuzemo” – Judence Kayitesi asaba isi guharanira ko Jenoside itazongera ukundi


Mu Kwibuka32, Judence Kayitesi yagaragaje urugendo rwe rwo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka zayo ku muryango we

Mu rugendo rwo kwiyubaka, Judence Kayitesi yanditse ibitabo birmo “A Broken Life”

Yananditse igitabo kigaragaza ko yahisemo ubudaheranwa yise “Choose Resilience”

Judence yanatekereje ku rubyiruko yandika igitabo yise “Unity Quest” kibafasha kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi


Ambasaderi w’u Rwanda muri Hongrie, Marguerite Françoise Nyagahura


Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe imibanire ya Hongrie na Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi, Attila Koppány


Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Aegis Trust, Mutanguha Freddy




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...