Nyuma
y’ibitabo byagiye byerekana urugendo rwe rwo gukira ibikomere no guhitamo
kubaho birimo: ‘A Broken Life’, ‘Choosing Resilience’ na ‘Unity Quest’, uyu
mwanditsi yongeye kugaruka, ariko noneho yitsa ku rukundo nk’imbaraga zishobora
gukiza ibikomere by’umutima n’iby’imyaka yo guceceka.
Mu
gitabo ‘Letters to Forever’, Judence agaragaza inkuru y’urukundo ishingiye ku
ibaruwa n’ubutumwa byabaye intangiriro y’umubano w’iteka hagati y’abantu
babiri.
Ni
inkuru y’ukuri, yanditswe mu buryo buhuje ubuhanga n’amarangamutima y’ukuri,
aho agaragaza ko rimwe na rimwe “ijambo rimwe ry’urukundo rishobora gukiza ibyo
imyaka yo gutuza itabashije gukiza."
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Judence yavuze ko iki gitabo ari kimwe mu
bikorwa yanditse mu buryo bumwegereye cyane.
Ati: “Nanditse Letters to Forever kugira ngo nerekane ko urukundo ari urugendo
rutwigisha gukira, kwiyunga no kubaka ejo hazaza. Iki gitabo ni igisubizo
cy’ukuri ku buzima bwanjye, ariko na none ni impano ku basomyi bose bifuza
kwibuka ko gukunda no gukundwa ari yo ntangiriro y’ibyiringiro bishya.”
Judence
yavuze ko iki gitabo cyamaze kujya hanze ku masoko yo kuri Internet, binyuze
kuri www.inzozipublishers.com, ndetse no kuri konti ze z’imbuga nkoranyambaga
.
Mu
Rwanda, iki gitabo yise Letters to Forever kizatangira kuboneka kuva ku itariki ya 5 Ugushyingo
2025 binyuze muri Inzozi Publisher.
Mu
butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Judence yavuze ko iki gitabo ari
urundi rwego rushya mu rugendo rwe nk’umwanditsi.
Ati: “Abenshi banyibuka mu bitabo A Broken Life, Choosing Resilience na Unity Quest
byavugaga ku gukira n’ubumwe. Ariko ubu nkinguye indi paji y’umutima wanjye.
Letters to Forever si inkuru yo kurokoka, ni inkuru y’urukundo. Ni urukundo
nyakuri rwanditswe mu mabaruwa, rugaragaza uburyo umutima ushobora kongera
gukunda no kwemera kongera kwizera.”
Yongeyeho
ati “Nshaka ko abantu basoma iki gitabo bakibuka ko ubushobozi bwo kwihangana
no kongera kubaho atari uguhagarara gusa mu bibazo, ahubwo rimwe na rimwe ari
no kwiyemeza gukunda.”
Igitabo
‘Letters to Forever’ kigaragaza urukundo nk’isoko y’ubuzima bushya, kigaragaza
ko inyandiko n’amagambo afite imbaraga kurusha igihe ubwacyo.
Ni igitabo cyuje impanuro n’ubwiza bw’imvugo, cyanditswe mu rurimi rw’icyongereza ariko kirimo ubutumwa bw’umutima bwumvikana kuri buri wese.
Umwanditsi
Judence Kayitesi yagarutse ku isoko ry’ibitabo n’inkuru nshya y’urukundo yise
Letters to Forever ‘Ibaruwa y’Urukundo itazibagirana’
Nanditse
igitabo ‘Letters to Forever’ kugira ngo nerekane ko urukundo rutwigisha gukira
no kubaka ejo hazaza.” — Judence Kayitesi
Judence
Kayitesi yaherukaga gusohora igitabo birimo 'Quest of Unity'