Judence Kayitesi yashimiye MINUBUMWE ku gushishikariza Abanyarwanda kwandika amateka y’ukuri

Amakuru ku Rwanda - 05/09/2026 3:19 PM
Share:

Umwanditsi:

Judence Kayitesi yashimiye MINUBUMWE ku gushishikariza Abanyarwanda kwandika amateka y’ukuri

Umwanditsi w’Umunyarwandakazi, Kayitesi Judence, yaganirije abantu ku gitabo cye yise “Guharanira Ubumwe”, agaragaza ko kwandika amateka y’u Rwanda no kuyasobanurira abakiri bato ari ingenzi mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Yanaboneyeho gushimira MINUBUMWE ku ruhare igira mu gutuma amateka akomeza gusigasirwa.

Iki kiganiro cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ku wa 3 Nzeri 2026, aho Judence Kayitesi yaganiriye n’abari bahari ku gitabo cye “Guharanira Ubumwe”, cyanditswe mu Kinyarwanda.

Iki gitabo cyibanda ku butumwa bwo gusigasira ubumwe, kumenya amateka y’u Rwanda no gufasha cyane cyane urubyiruko kuyasobanukirwa no kuyigiramo amasomo afasha kubaka ejo hazaza.

Judence Kayitesi yashimiye Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ku ruhare igira mu gushishikariza Abanyarwanda kwandika amateka no kuyaganiraho.


Ati: “Ndashimira MINUBUMWE ikomeje kudushishikariza kwandika amateka yacu, amateka y’ukuri, ikanaduha umwanya nk’uyu wo kuganira ku bumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.”

Yakomeje avuga ko yifashishije iki gitabo mu gushishikariza ababyeyi kugira uruhare mu gutoza abana amateka y’igihugu, ndetse no kubafasha gutandukanya inyigisho zibubaka n’izibasenya.

Ati: “Nifashishije iki gitabo, ndashishikariza ababyeyi kuganiriza abana amateka y’u Rwanda, ndetse n’inyigisho zibubaka bakabarinda izibasenya.”

Kayitesi ni umwanditsi w’Umunyarwanda umaze kwandika ibitabo bitandukanye, aho ibihangano bye byagiye byibanda ku mateka, ubumuntu, kwihangana ndetse n’urugendo rwo kubaka ejo hazaza.

Muri icyo kiganiro kandi, Djamali Habimana, umukozi ushinzwe ubushakashatsi muri MINUBUMWE, yavuze ko Abanyarwanda bafite inshingano yo gukomeza kwandika amateka y’igihugu, bakifashisha ibimenyetso n’ubuhamya bifatika.

Yagaragaje ko ari ngombwa ko abakiri bato basobanurirwa urugendo u Rwanda rwanyuzemo kugira ngo babyubakireho mu guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa.


Ati: “Dufite inshingano yo gukomeza kwandika amateka yacu, dushingiye ku bimenyetso bifatika n’ubuhamya.”

Yakomeje asaba ko amateka y’u Rwanda akomeza gusobanurirwa abakiri bato, kugira ngo babashe kumenya aho igihugu cyavuye, aho kigeze, n’aho kigana.

Ati: “Dukomeze gusobanurira abakiri bato urugendo u Rwanda rwanyuzemo kugeza uyu munsi, mu rwego rwo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.”

Habimana kandi yavuze ko ibi bigomba kujyana no gukomeza gusigasira indangagaciro z’igihugu no gushyira umuturage ku isonga.

Kayitesi Judence yashimiye abantu bose bitabiriye iki gikorwa, avuga ko kuba baraje bakamutega amatwi ndetse bakagira uruhare mu biganiro ku bumwe n’ubwiyunge byamushimishije.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Judence yagize ati: “Ndashimira mbikuye ku mutima buri wese witabiriye ikiganiro ku gitabo cyanjye ‘Guharanira Ubumwe.’ Kuba mwaje, mukadutega amatwi, mugatanga ibitekerezo kandi mugafatanya natwe kuganira ku bumwe, ubwiyunge n’ejo hazaza h’u Rwanda, byanshimishije cyane.”

Yakomeje ashimangira ko kubaka ubumwe ari inshingano ya buri Munyarwanda, avuga ko buri wese akwiye kugira uruhare mu kubusigasira. Ati: “Ubumwe buraharanirwa, kandi buri wese muri twe afite uruhare mu kubwubaka. Murakoze cyane kuba mwahabaye ku munsi udasanzwe.”

Iki gikorwa cyo kuganira ku gitabo “Guharanira Ubumwe” cyabaye umwanya wo guhuza ubwanditsi, amateka n’ubutumwa bwo kubaka ubumwe, aho igitabo cya Judence Kayitesi cyashyizwe mu murongo w’ibikorwa bigamije gutuma amateka y’u Rwanda akomeza kwigishwa no kuganirwaho, cyane cyane n’urubyiruko.

“Guharanira Ubumwe” cyasohotse mu Kinyarwanda, nyuma yo kuba kizwi mu Cyongereza nka “The Unity Quest”. Umwanditsi yavuze ko ari igitabo kigenewe cyane cyane urubyiruko, ariko gifite ubutumwa bushobora gufasha buri wese gusobanukirwa agaciro k’ubumwe, kubahana, no kubaka ejo hazaza.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...