Iki
gihembo cyatanzwe mu rwego rwo guha agaciro uruhare Kayitesi yagize mu guteza
imbere urwego rw’ubuvanganzo mu Rwanda, cyane cyane mu bijyanye no gutangaza
ibitabo, guteza imbere umuco wo gusoma no gufasha abantu kuvuga inkuru zabo.
Judence
Kayitesi yavuze ko iki gihembo yegukanye atari icye wenyine, ahubwo ko
agisangiye n’abasomyi, abanditsi n’urubyiruko rwizera imbaraga z’inkuru mu
guhindura sosiyete.
Uyu
mugore washinze inzu itangaza ibitabo ya Inzozi Publisher, yagize ati “Iki
gihembo si icyanjye njyenyine, ni icy’abasomyi, abanditsi n’urubyiruko rwizera
ko inkuru zifite imbaraga zo gukiza, kwigisha no kuduhuza nk’umuryango mugari.”
Imwe
mu ntego zikomeye Kayitesi yagiye ashyiramo imbaraga mu kazi ke, ni
ugushyigikira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze mu bitabo
no mu nkuru zandikwa zigafasha gusigasira amateka.
Yagaragaje
ko ubuvanganzo bufasha abarokotse gusangiza abandi ubuhamya bwabo, bigatuma amateka
yabo adasibangana.
Yagize
ati “Inkuru zitwara ubutumwa n’amatwara y’ingenzi. Iyo abarokotse basangiye
ubuhamya bwabo, bifasha sosiyete kwiga amateka, gukira ibikomere no gukomeza
kubaka ejo hazaza heza.”
Ku
buyobozi bwa Kayitesi, Inzozi Publisher yibanze ku gutangaza ibitabo bitanga
ubutumwa bwo kwibuka amateka, gukira ibikomere no kwigisha sosiyete.
Iyi
nzu itangaza ibitabo yagiye ifasha abanditsi batandukanye kubona urubuga rwo
gusohora ibitabo byabo no kugeza ibitekerezo byabo ku basomyi benshi.
Kayitesi
yanagaragaje ko abagore barushaho kugira uruhare mu gutuma ubumenyi
n’ubuvanganzo bikomeza gutera imbere mu Rwanda.
Yasobanuye
ko abagore benshi bari kwinjira mu kwandika ibitabo, kubihindura, kubitanga no
guteza imbere umuco wo gusoma, bigafasha kubungabunga amateka no gutanga
ubumenyi ku bisekuru bizaza.
Ati:
“Abagore ni abavuga inkuru, abarimu n’abayobozi mu miryango yabo. Iyo abagore
banditse, bagatangaza ibitabo kandi bagateza imbere umuco wo gusoma, baba
barimo kubungabunga amateka no gutera imbaraga urubyiruko.”
Kayitesi
yavuze ko gutangiza inzu itangaza ibitabo bitari byoroshye, cyane cyane bitewe
n’ubushobozi buke mu ntangiriro.
Yavuze
ko byasabye kwihangana, gufatanya n’abandi banyamwuga ndetse
n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo ibikorwa bya Inzozi Publisher
bigere ku rwego biriho ubu.
Yagaragaje
ko gufasha abarokotse Jenoside kuvuga inkuru zabo na byo bisaba ubwitonzi
n’ubuyobozi bwitondewe kuko ari inkuru zifite uburemere bukomeye ku
marangamutima.
Kayitesi
yanahaye ubutumwa abakobwa n’urubyiruko bifuza kwinjira mu mwuga wo kwandika,
abasaba kwizera agaciro k’amajwi yabo.
Yongeyeho
ko kwandika atari iby’amasomo gusa, ahubwo ko ari n’uburyo bwo kugaragaza
umwirondoro, umuco n’ibyo umuntu yanyuzemo mu buzima.
Ibirori
bya Women Book Awards 2026 byahuje abanditsi, abatangaza ibitabo, abarimu,
abadipolomate n’abayobozi mu bijyanye n’umuco, bagamije kwizihiza uruhare
rw’abagore mu guteza imbere ubuvanganzo mu Rwanda.
Muri
ibi birori hanakozwe igikorwa cyo gutanga inkunga y’ibitabo bifite agaciro ka
200,000 Frw, byashyikirijwe amasomero n’ahandi hasomera abaturage, mu rwego rwo
kwagura umuco wo gusoma.
Hanacapwe
kandi kopi z’ibitabo by’abanditsi batsindiye ibihembo, bigenewe gusakazwa mu
bice bitandukanye kugira ngo abaturage benshi babone uburyo bwo kubisoma.
Ibi
birori byabaye mbere y’Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, bikaba byagaragaje
uruhare rukomeye abagore bakomeje kugira mu kubaka ejo hazaza h’umuco, ubumenyi
n’ubuvanganzo mu Rwanda.
Ku
ruhande rwa Judence Kayitesi, iki gihembo kigaragaza intego akomeje gushyiramo
imbaraga: gutuma inkuru z’Abanyarwanda, cyane cyane iz’abarokotse Jenoside,
iz’abaturage ndetse n’iz’urubyiruko, zikomeza kwandikwa, gutangazwa no gusomwa
n’ibisekuru bizaza.
Judence
yanditse ibitabo birimo “Choosing Resilience” kigaragaza uko yabashije
kwigobotora agahinda n’ishavu yatewe n’ibyo yanyuzemo muri Jenoside yakorewe
Abatutsi. Yananditse igitabo “Choose resilience” kigaragaza ubudaheranwa bwe, n’uburyo
abarokotse bagerageje kwiyubaka.
Today I received this beautiful recognition from the
Women Book Awards 2026 as Woman in Publishing Leader. I am deeply honored and
grateful.
My sincere thanks go to everyone who nominated me
and believed in my work. Thank you to the judges for this recognition and to
the founder… pic.twitter.com/BPrFlX6DBr

Judence Kayitesi yahawe igihembo cy’Umuyobozi w’indashyikirwa mu gutangaza ibitabo muri Women Book Awards 2026 i Kigali

Iki
gihembo cyatanzwe mu rwego rwo guha agaciro uruhare rwe mu guteza imbere
ubuvanganzo, gusoma no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuvuga
inkuru zabo
