N'golo Kante ni umukinnyi ntashidikanywaho mu kibuga hagati muri ibi bihe, kandi amaze gutwara ibikombe hafi ya byose amaze gukinira. Usibye ubuzima bwo mu kibuga Kante afite n'ikindi gice abantu bibazaho hari n'abavuga ko nta mugore agira.
Igice tugiye kugarukaho ni umugore wa N'golo Kante, Jude Littler, ubundi ni muntu ubasha kuvugana na Kante uhora atuje. Nta muntu n'umwe uzi igihe N'golo Kante yashakaniye na Jude Littler kuko bose ubuzima bwabo bubaho mu ibanga.
Jude Littler ni umugore wavutse tariki 30 Ugushyingo 1975 avukira mu Bwongereza kuri Christine Littler ariko nta makuru ya se azwi, ndetse n'abavandimwe be.
Jude yakuze ako akora muri Saloon itunganya imisatsi mbere y'uko tariki 18 Ukuboza 2004 asezerana n'umukinnyi wamenyekanye mu ikipe ya Liverpool Djibril Cissé. Mu 2006 babyaranye umwana wa mbere bamwita Cassius Clay Cissé, mu 2008 babyara Prince Kobe Cissé nyuma mu 2010 bibaruka umwana wa 3 bamwita Marley Jackson Cissé. Mu 2011 urukundo rwabo rwaje kugera ku iherezo batse gatanya.
Jude Littler na Djibril Cissé
Jude Littler ntakoresha imbuga nkoranyambaga, byanatumye amakuru ye yo kujya mu rundi rukundo atamenyekanya kugeza ubwo ashakanye na N'golo Kante benda guhuza ubuzima. N'golo Kante na Jude Littler bivugwa ko bahuriye mu kirwa cy'u Bwongereza, ubwo N'golo Kante yakiniraga Leicester City ariko nta yandi makuru azwi.
Abana Jude Littler yabyaranye na Djibril Cissé
Umuryango w'ibi byamamare nturabyara umwana n'umwe ndetse nta n'ifoto irajya ahagaragara bari kumwe.