Nubwo abafana b'u Bwongereza batishimiye umusaruro
w'ikipe yabo muri uwo mukino wabereye i Boston, Bellingham yagaragaye yishimye
nyuma yo guhoberwa n'umukunzi we w'uburanga, Ashlyn Castro.
Ashlyn yari yitabiriye uwo mukino kugira ngo ashyigikire umukunzi we, ndetse nyuma y'uko umukino urangiye yahise amusanga nyuma yo gusuhuza abafana.
Aba bombi bagaragaye bahoberana mu buryo
bw'urukundo, ibintu byafashije uyu mukinnyi kugabanya agahinda yatewe n'uko
ikipe ye itabashije kubona intsinzi.
Si Ashlyn gusa wari waje gushyigikira umukunzi we.
Ellie Alderson, umugore wa Ollie Watkins, na we yari ahari yambaye imyambaro
yagaragazaga ko ashyigikiye ikipe y'igihugu.
Undi wari uhari
ni Tolami Benson, umukunzi wa Bukayo Saka, wagaragaye yambaye ikoti
ririho amzina z'umukunzi we na nimero
akinana mu mugongo.
Ku rundi ruhande, umunyezamu Jordan Pickford na we
yafotowe asomana n'umugore we Megan Pickford nyuma y'umukino.
Ibi bibaye nyuma y'uko umukinnyi wahoze ari kapiteni
wa Manchester United, Roy Keane, anenze abagore n'abakunzi b'abakinnyi kubera
kwambara imyenda yanditseho amazina y'abagabo cyangwa abakunzi babo.
U Bwongereza butegereje guhura na Panama mu mukino utaha, aho buzaba bushaka intsinzi izabufasha gukomeza mu kiciro gikurikiyeho iyoboye itsinda.


Jude Bellingham yihanganishijwe n'umukunzi we w'ikimero nyuma y'uko u Bwongereza bunganyije na Ghana
