Ku wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022, ni bwo Alex Mbaraga uzwi nka Junior yatangaje ko uwari umukunzi we Umuringa Liliane yitabye Imana. Ni nyuma y’iminsi ibiri gusa yari ishize uyu mukobwa ajyanwe mu bitaro.
Junior na Umulinga bari bamaze imyaka ibiri
bari mu rukundo, ariko ibyabo ntibyavuzwe cyane mu itangazamakuru kuko bashakaga
kubanza kubaka umubano.
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki
13 Gashyantare 2022, nibwo Juda Muzik bashyize ku mbuga zicururizwaho umuziki
indirimbo yabo bise ‘Iminsi’.
Basohora iyi ndirimbo bagize bati “Ushobora
kuba warabuze uwo wakundaga umukunzi umubyeyi, incuti, abavandimwe bikananiza
umutima gusa hari byinshi bakundaga kubona ukora baharanira iterambere ryawe
ntuzabatenguhe komeza ukore uzabatere ishema aho bari ‘Iminsi’ uyibature
wongere ubabwire ko ubakunda."
Junior ni we wanditse iyi ndirimbo,
anayihimbira ‘melody’ yayo. Avuga ko yakoze iyi ndirimbo bitewe n’ibihe yari
arimo byo kubura umukunzi, ariko kandi nk’itsinda bifuza ko yafasha buri wese wanyuze
mu bihe bikomeye nyuma yo gupfusha uwo bakundana.
Ati “Igitekerezo cyaturutse mu bihe
nari ndimo ariko ndi kuyikora numva nayikorera buri muntu wese umeze nkanjye
muri ubu buzima […] Iyi ni indirimbo yagukomeza kandi igafasha buri wese. Iyo
umuntu wawe agiye hari igihe ushobora gusubira inyuma ariko ni byiza ko ukora
ibyo yakundaga."
Uyu muhanzi avuga ko umukunzi we
yakundaga kumubona aririmba, ari nayo mpamvu agiye gushyira imbaraga mu muziki
wabo. Ngo bisa nk’aho batangiye urugendo rushya rw’umuziki nk’abahanzi
bigenga.
Ishimwe Prince uzwi nka Darest
yabwiye INYARWANDA ko nk’itsinda batekereza gukora album, ariko ko izasohokaho
indirimbo abantu batigeze bumva.
Ati "Album isa nk’iri kurangira...Muri uyu mwaka hari indirimbo
twarangije gufatira amashusho zizasohoka. Igisigaye ni ugutanga ibikorwa
hanyuma turi gutegura album mu mwaka utaha."
Akomeza ati “Dufite indirimbo nyinshi
cyane zirenga 50 ziri muri studio […] Guhera muri Kanama 2022 nibwo
tuzasubukura gukora ku ndirimbo ziri kuri album duhitemo izo twasohora."
Uyu muhanzi avuga ko mu gihe cy’imyaka
irenga itatu bari mu muziki bishimira uko bashyigikiwe, bagasaba abafana babo
gukomeza kubaba hafi.

Itsinda rya Juda Muzik ryasohoye amashusho y’indirimbo bise ‘Iminsi
Darest yavuze ko muri studio bafite
indirimbo zirenga 50, ko bazahitamo izo gushyira kuri album yabo ya mbere

Junior avuga ko agahinda ko gupfusha
umukunzi we kashibutsemo indirimbo yo gukomeza benshi