Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Goal.com, iyi gahunda yatangijwe ku wa 26
Gicurasi 2026 ku bufatanye bw’imiryango itandukanye ikora ibikorwa bifasha
abaturage biciye muri siporo, aho igamije gukusanya inkunga no gushyigikira
imishinga ifasha urubyiruko ndetse n’abafite ubuzima bukeneye ubufasha.
Juan Mata wahoze akinira amakipe arimo
Manchester United na Chelsea yavuze ko umupira wamaguru ufite ubushobozi bwo guhindura ubuzima
bw’abaturage, cyane cyane urubyiruko rukeneye amahirwe yo kwiteza imbere.
Ku rundi ruhande Jürgen Klopp wabaye umutoza wa Liverpool FC na we yashyigikiye iyi gahunda, agaragaza ko siporo ishobora kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no gufasha sosiyete.
Abateguye iyi gahunda batangaje ko
“World Football Giving Day” izajya iba buri mwaka,aho biteganyijwe ko hazajya
hategurwa imikino ya gicuti, ikaberamo ibikorwa byo gukusanya inkunga muri
stade ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, aho abafana, amakipe n’abaterankunga
bazajya bagira uruhare mu gutanga amafaranga cyangwa ubundi bufasha bugenewe
ibikorwa by’ubugiraneza.
World Football Giving Day” igaragaza
uburyo umupira w’amaguru ushobora kugira uruhare runini mu mibereho
y’abaturage, aho utagarukira ku marushanwa gusa ahubwo ushobora no kuba
igikoresho cyo gufasha no guhindura ubuzima bw’abatishoboye.
