Joyous Celebration
itegerejwe mu Rwanda mu gitaramo cyiswe "Joyous Celebration Live in
Kigali". Iki gitaramo cyateguwe na Sion Communication na Zaburi Nshya
Events, kizaba tariki 29 Ukuboza 2024, muri BK Arena.
Ku bijyanye n'amatike yo
kwinjira muri iki gitaramo, ahasanzwe ntabwo hahenze kuko hazishyirwa 7,000
Frw, mu gihe ahahawe izina rya Bronze hazishyurwa 15,000 Frw, muri Gold
hishyurwe 25,000 Frw, Silver bishyure 30,000 Frw, Platinum hishyurwe 40,000
Frw, naho muri VVIP hishyurwe 50,000 Frw. Ubu wagura itike yawe unyuze kuri
www.ticqet.rw.
Mu bazataramana na Joyous
Celebration mu gitaramo cyabo giherekeza umwaka bamaze kumenyekana, harimo
itsinda rya Alarm Ministries ndetse na Gentil Misigaro utuye muri Canada. Ni mu gihe
umuvugabutumwa wemejwe ari Apostle Yoshua Masasu.
Mu gihe rero imyiteguro y'iki gitaramo irimbanije, bamwe mu bayobozi b’iri tsinda baje mbere mu Rwanda kureba aho kizabera, mu rwego rwo kumenya neza niba koko igitaramo 'Joyous Celebration Live in Kigali Concert' kizagenda neza.
Abo bayobozi basuye u Rwanda, ni Umuyobozi
wa Joyous Celebration, Boniswa Mbambo n'Umuyobozi ushinzwe Tekinike, KGABO
Thabo Petros. Aba bayobozi bahawe ikaze mu Rwanda n'itsinda ririmo Peace Nicodem wa Sion Communicatons ndetse na Ntaganzwa Plaisir wa Zaburi Nshya Events bafatanyije gutegura iki gitaramo cy'amateka.
Joyous Celebration itegerejwe mu Rwanda mu gitaramo cy'imbaturamugabo ni itsinda rikunzwe bikomeye
mu muziki wa Gospel muri Afrika, ikaba imaze gukorera muri studio album umunani
zisanga izindi icyenda bakoze mu buryo bwa Live, ndetse uyu munsi igizwe
n’abaririmbyi barenga 45.
Mu ndirimbo zabo zikunzwe
cyane, harimo iyitwa 'Bekani Ithemba,' 'Alikho Lelifana,' 'Awesome is your
name,' ''I Am the winner,' 'Who Am I,' 'Wenzile,' 'Wakhazimula,' 'Tambira
Jehova,' 'Iyo Calvari' n'izindi nyinshi zagiye zirebwa na za miliyoni kuri
YouTube.
Igitaramo Joyous
Celebration bazakorera mu Rwanda kiri mu bitaramo bikomeye 6 bagiye gukora mu
mpera za 2024. Ni ibitaramo bise "Joyous Celebration 28 Summer Tour"
bizaherekeza umwaka uyu mwaka.
Tariki 07 Ukuboza aba
baririmbyi bo muri Afrika y'Epfo bazataramira muri Kimberly; tariki 15 Ukuboza
bataramire muri Johanesburg muri Rhema Bible Church; tariki 16 Ukuboza
bataramire muri Mafikeng muri Mbatho Convention Center;
Tariki 20 Ukuboza aba
baririmbyi bazataramira muri Malawi mu Mujyi wa Lilongwe muri Bingu
International Conventional Centre; tariki 29 Ukuboza bataramire mu Rwanda mu
Mujyi wa Kigali muri BK Arena, naho tariki 31 Ukuboza bataramire muri Mayine
(Durban) muri ICC.
Amatike yo kwinjira mu gitaramo 'Joyous Live in Kigali' yageze hanze
Gentil Misigaro ni umwe mu bazifatanya na Joyous Celebration mu gitaramo cyabo
Itsinda rya Alarm Ministries naryo rizatarama
Apotre Masasu ni we uzabwiriza Ijambo ry'Imana

Mbere y'uko igitaramo nyirizina kiba, abayobozi babiri ba Joyous Celebration babanje kuza mu Rwanda kwihera ijisho uko umwuka w'aho bazakorera igitaramo wifashe





Abayobozi ba Joyous Celebration [abafite indabo] ubwo bazaga mu Rwanda gusura aho bagiye gukorera igitaramo
