Ni
mu gitaramo gikomeye cy’umuhanzi DJ Pius cyo kwizihiza imyaka 15 amaze mu
muziki, cyabereye muri Kigali Universe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu
tariki 16 Kanama 2025, aho Baraka ari we wari umuhanzi mukuru.
Abandi
bahanzi barimo Alyn Sano, Mike Kayihura, Jules Sentore na Ruti Joel ni bo
babanje gufasha gushyushya imbaga yitabiriye.
Ku
rubyiniro, Joshua Baraka yerekanye ubuhanga bwe mu muziki no gusabana
n’abafana, aririmba indirimbo ze zakunzwe cyane zirimo Derilla, Digii IV, Wrong
Places ndetse na Nana.
Abafana
bamweretse urukundo rudasanzwe, ku buryo indirimbo ye Wrong Places yayisubiyemo
inshuro eshatu kubera ubusabe bwabo.
Mu
ijambo rye, uyu muhanzi yavuze ko ibyishimo n’urukundo yakiranywe i Kigali
bitazibagirana mu buzima bwe.
Ati “Nishimiye kuba hano. Ndishimye cyane kandi nyuzwe n’uko mbayeho muri iyi
minsi. Kigali ni nko mu rugo rwanjye rwa kabiri. Nahoze mvugana n’inshuti
yanjye ngo imfashe gushaka inzu hano. U Rwanda ni rwiza, ibintu byaho biri ku
murongo, kandi narahakunze.”
Uburyo
yasigiye abafana urwibutso muri iki gitaramo, Baraka ntiyagarukiye ku kuririmba
gusa. Yagiye yifashisha gitari mu ndirimbo zimwe na zimwe, ndetse anyuzagamo
akavuga amagambo atuma abafana barushaho kumwiyumvamo.
Hari
n’igihe yafashe telefoni z’abafana akazifashisha mu kubafatira amafoto
n’amashusho, ibintu byarushijeho gutuma igitaramo kiryoha.
Yaserukanye
imyambaro yiganjemo ibara ry’umukara, ashyigikirwa n’imirimbo y’ubwiza yatumye
agaragara mu ishusho igezweho.
Joshua
Baraka, uzwi cyane mu ndirimbo ‘Nana’ na ‘Wrong Places’, yaherukaga i Kigali mu
2023. Muri iki gitaramo kandi, uyu muhanzi yahawe amafaranga na bamwe mu bantu
bishimiye ibikorwa bye by’umuziki.
Uburyo yakiriwe kuri iyi nshuro, bwatumye yiyemeza kurushaho gufatanya n’u Rwanda ndetse no gutekereza ku kuryoherwa n’igihe kinini aha mu rugo rwe rwa kabiri.
“Nana” yatumye
ajya i Burayi bwa mbere
Indirimbo
“Nana” yasohotse akimara kwizihiza isabukuru y’imyaka 22, ihita itumbagira ku
ntonde z’indirimbo zikunzwe muri Uganda no muri Kenya.
Yahise
yinjira mu rugendo rwinjiye mu mateka ye, asinyishwa na Moves Recordings, inzu
itunganya Afrobeats iherereye mu Bwongereza, ndetse hakozwe remix yatumye
Baraka akorana n’ibyamamare nka Joeboy (Nigeria), King Promise (Ghana) na Bien
(Kenya).
Ibi
byatumye, umusore wavukiye i Bwaise mu gace ko muri Kampala, agace yita
‘ghetto’ karimo ubukene ariko kuzuyemo ubuzima n’ubusabane, afata indege bwa
mbere mu muryango we, ajya muri Kenya, Nigeria, Ghana no mu Bwongereza.
Baraka
yatangiye kuririmba afite imyaka itandatu. Yagize ati: “Indirimbo ya mbere
nanditse yavugaga kuri Mama, ariko sinigeze nyimuririmbira. Data yari Pasiteri,
nageragezaga kwiga ingoma mu rusengero. Mfite imyaka 12 batangiye kwigisha
umuziki ku ishuri, mpita numva ndakururwa. Icyo gihe nashakaga kumenya byose.”
Nubwo
yigeze kwiga ashaka kuba muganga, yakunze umuziki biratinda, kugeza ubwo ahisemo
kuwugiramo umwuga afite imyaka 19. Yatangiriye mu tubari no muri restaurant’
acuranga piano, ahuza indirimbo z’ibihugu bitandukanye harimo afrobeats yo muri
Afurika y’Uburengerazuba, dancehall yo muri Jamaica, na RnB y’isi yose.
Mu
2021, Baraka yashyize hanze EP ye ya mbere yise Baby Steps, ikurikirwa na
Belinda (2022), indirimbo y’inkuru y’urukundo rw’umukobwa winjiye mu buzima
bw’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga.
Kuva
yasohora “Nana”, Baraka yateye intambwe ndende mu rugendo rwe rw’umuziki.
Yagize ati: “Numvaga Nana izakora, ariko sinari nzi ko izagera aha hose. Nahise
menya ko ibintu bihindutse numvise abana bo mu gace kacu bayiririmba. Ubu maze
guhura n’abantu benshi nabonaga nk’ibihangange. Ghetts, Bien… nabonye ko nabo
ari abantu basa nanjye.”
Iyo
avuga ku muziki we, Baraka agaragaza ko amagambo afite agaciro gakomeye
nk’umudiho.
Baraka, witegura gushyira hanze indi EP nshya mu Ukuboza, avuga ko adateganya guhagarara vuba. Avuga ati “Ndakomeza gukora ibyo nkunda; kuririmba, kwandika, gukora umuziki… ibindi byose bizikurikira. Umwaka utaha niwo uzerekana ikimenyetso nzasiga mu ruganda rw’umuziki.”
Joshua
Baraka asusurutsa imbaga y’i Kigali mu gitaramo cya DJ Pius cyo kwizihiza
imyaka 15 mu muziki
Umuhanzi
w’Umunya-Uganda, Baraka, yishimira urukundo yakiranye i Kigali
Abafana
basabye ko aririmba “Wrong Places” inshuro eshatu, agaragaza uburyo yakunzwe
by’ikirenga
“Kigali
ni urugo rwanjye rwa kabiri,” —Joshua Baraka abivuga imbere y’imbaga
Joshua
Baraka yerekanye ubuhanga bwe aririmba anicurangira gitari mu ndirimbo zimwe
Umuhanzi
yasigiye abafana urwibutso abafatira amafoto n’amashusho ku matelefone yabo
Yaserukanye
imyambaro y’umukara n’imirimbo y’ubwiza, agaragara mu ishusho igezweho
Indirimbo
“Nana” na “Wrong Places” zakomeje guca ibintu muri iki gitaramo cy’i Kigali
Abafana banyuzwe n’ubwitange bwa Baraka, bamwereka ko bamufata nk’umwe mu bo bakunda by’ukuri
Joshua Baraka yasezeranyije ko azashaka inzu i Kigali, nk’uko yasabye inshuti zimufashe kubigeraho
Jules Sentore yatunguranye ku rubyiniro afatanya na Dj Pius gususurutsa abantu
MC Bior niwe wakiriye ku rubyiniro Dj Pius yizihiza imyaka 15 y'umusanzu we mu muziki
Ruti Joel yaririmbye indirimbo ze zakunzwe kuri Album 'Musomandera'
Coach Gael washinze Kigali Universe yitabiriye iki gitaramo cyaririmbyemo abahanzi banyuranye
Dj Pius yizihije imyaka 15 ishize ari mu muziki mu rugendo yahuje no kuvanga imiziki
Alyn Sano yaririmbye indirimbo zamamaye nka 'Chop Chop', 'Tamu Samu' n'izindi
Mike Kayihura ku rubyiniro yeretswe urukundo rudasanzwe muri iki gitaramo
KANDA HANO UREBE UKO JOSHUA BARAKA YITWAYE MU GITARAMO GIKOMEYE YAKOREYE I KIGALI