Joshua Baraka yimaze urukumbuzi mu gitaramo gikomeye, asiga yiyemeje kugura inzu i Kigali -AMAFOTO+VIDEO

Imyidagaduro - 17/08/2025 8:47 AM
Share:

Umwanditsi:

Joshua Baraka yimaze urukumbuzi mu gitaramo gikomeye, asiga yiyemeje kugura inzu i Kigali -AMAFOTO+VIDEO

Umuhanzi w’Umunya-Uganda Joshua Baraka yongeye kwiyerekana nk’umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, ubwo yasusurutsaga imbaga y’abakunzi b’umuziki mu gitaramo cyabereye i Kigali, akemeza ko arimo kuganira n’inshuti zizamufasha kugura inzu mu Rwanda.

Ni mu gitaramo gikomeye cy’umuhanzi DJ Pius cyo kwizihiza imyaka 15 amaze mu muziki, cyabereye muri Kigali Universe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Kanama 2025, aho Baraka ari we wari umuhanzi mukuru.

Abandi bahanzi barimo Alyn Sano, Mike Kayihura, Jules Sentore na Ruti Joel ni bo babanje gufasha gushyushya imbaga yitabiriye.

Ku rubyiniro, Joshua Baraka yerekanye ubuhanga bwe mu muziki no gusabana n’abafana, aririmba indirimbo ze zakunzwe cyane zirimo Derilla, Digii IV, Wrong Places ndetse na Nana.

Abafana bamweretse urukundo rudasanzwe, ku buryo indirimbo ye Wrong Places yayisubiyemo inshuro eshatu kubera ubusabe bwabo.

Mu ijambo rye, uyu muhanzi yavuze ko ibyishimo n’urukundo yakiranywe i Kigali bitazibagirana mu buzima bwe.

Ati “Nishimiye kuba hano. Ndishimye cyane kandi nyuzwe n’uko mbayeho muri iyi minsi. Kigali ni nko mu rugo rwanjye rwa kabiri. Nahoze mvugana n’inshuti yanjye ngo imfashe gushaka inzu hano. U Rwanda ni rwiza, ibintu byaho biri ku murongo, kandi narahakunze.”

Uburyo yasigiye abafana urwibutso muri iki gitaramo, Baraka ntiyagarukiye ku kuririmba gusa. Yagiye yifashisha gitari mu ndirimbo zimwe na zimwe, ndetse anyuzagamo akavuga amagambo atuma abafana barushaho kumwiyumvamo.

Hari n’igihe yafashe telefoni z’abafana akazifashisha mu kubafatira amafoto n’amashusho, ibintu byarushijeho gutuma igitaramo kiryoha.

Yaserukanye imyambaro yiganjemo ibara ry’umukara, ashyigikirwa n’imirimbo y’ubwiza yatumye agaragara mu ishusho igezweho.

Joshua Baraka, uzwi cyane mu ndirimbo ‘Nana’ na ‘Wrong Places’, yaherukaga i Kigali mu 2023. Muri iki gitaramo kandi, uyu muhanzi yahawe amafaranga na bamwe mu bantu bishimiye ibikorwa bye by’umuziki.

Uburyo yakiriwe kuri iyi nshuro, bwatumye yiyemeza kurushaho gufatanya n’u Rwanda ndetse no gutekereza ku kuryoherwa n’igihe kinini aha mu rugo rwe rwa kabiri.


“Nana” yatumye ajya i Burayi bwa mbere

Indirimbo “Nana” yasohotse akimara kwizihiza isabukuru y’imyaka 22, ihita itumbagira ku ntonde z’indirimbo zikunzwe muri Uganda no muri Kenya.

Yahise yinjira mu rugendo rwinjiye mu mateka ye, asinyishwa na Moves Recordings, inzu itunganya Afrobeats iherereye mu Bwongereza, ndetse hakozwe remix yatumye Baraka akorana n’ibyamamare nka Joeboy (Nigeria), King Promise (Ghana) na Bien (Kenya).

Ibi byatumye, umusore wavukiye i Bwaise mu gace ko muri Kampala, agace yita ‘ghetto’ karimo ubukene ariko kuzuyemo ubuzima n’ubusabane, afata indege bwa mbere mu muryango we, ajya muri Kenya, Nigeria, Ghana no mu Bwongereza.

Baraka yatangiye kuririmba afite imyaka itandatu. Yagize ati: “Indirimbo ya mbere nanditse yavugaga kuri Mama, ariko sinigeze nyimuririmbira. Data yari Pasiteri, nageragezaga kwiga ingoma mu rusengero. Mfite imyaka 12 batangiye kwigisha umuziki ku ishuri, mpita numva ndakururwa. Icyo gihe nashakaga kumenya byose.”

Nubwo yigeze kwiga ashaka kuba muganga, yakunze umuziki biratinda, kugeza ubwo ahisemo kuwugiramo umwuga afite imyaka 19. Yatangiriye mu tubari no muri restaurant’ acuranga piano, ahuza indirimbo z’ibihugu bitandukanye harimo afrobeats yo muri Afurika y’Uburengerazuba, dancehall yo muri Jamaica, na RnB y’isi yose.

Mu 2021, Baraka yashyize hanze EP ye ya mbere yise Baby Steps, ikurikirwa na Belinda (2022), indirimbo y’inkuru y’urukundo rw’umukobwa winjiye mu buzima bw’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga.

Kuva yasohora “Nana”, Baraka yateye intambwe ndende mu rugendo rwe rw’umuziki. Yagize ati: “Numvaga Nana izakora, ariko sinari nzi ko izagera aha hose. Nahise menya ko ibintu bihindutse numvise abana bo mu gace kacu bayiririmba. Ubu maze guhura n’abantu benshi nabonaga nk’ibihangange. Ghetts, Bien… nabonye ko nabo ari abantu basa nanjye.”

Iyo avuga ku muziki we, Baraka agaragaza ko amagambo afite agaciro gakomeye nk’umudiho. Ati “Melodi yonyine ituma indirimbo iguma mu mutwe, ariko amagambo ni yo ayiha icyerekezo. Niyo mpamvu nkunda gusoma cyane, n’iyo naba nandika ku bintu bisekeje nk’ibibuno, ngerageza gushushanya ishusho.”

Baraka, witegura gushyira hanze indi EP nshya mu Ukuboza, avuga ko adateganya guhagarara vuba. Avuga ati “Ndakomeza gukora ibyo nkunda; kuririmba, kwandika, gukora umuziki… ibindi byose bizikurikira. Umwaka utaha niwo uzerekana ikimenyetso nzasiga mu ruganda rw’umuziki.”


Joshua Baraka asusurutsa imbaga y’i Kigali mu gitaramo cya DJ Pius cyo kwizihiza imyaka 15 mu muziki


Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Baraka, yishimira urukundo yakiranye i Kigali 

Abafana basabye ko aririmba “Wrong Places” inshuro eshatu, agaragaza uburyo yakunzwe by’ikirenga 


“Kigali ni urugo rwanjye rwa kabiri,” —Joshua Baraka abivuga imbere y’imbaga 


Joshua Baraka yerekanye ubuhanga bwe aririmba anicurangira gitari mu ndirimbo zimwe 


Umuhanzi yasigiye abafana urwibutso abafatira amafoto n’amashusho ku matelefone yabo 


Yaserukanye imyambaro y’umukara n’imirimbo y’ubwiza, agaragara mu ishusho igezweho 


Indirimbo “Nana” na “Wrong Places” zakomeje guca ibintu muri iki gitaramo cy’i Kigali 


Abafana banyuzwe n’ubwitange bwa Baraka, bamwereka ko bamufata nk’umwe mu bo bakunda by’ukuri

Joshua Baraka yasezeranyije ko azashaka inzu i Kigali, nk’uko yasabye inshuti zimufashe kubigeraho

Jules Sentore yatunguranye ku rubyiniro afatanya na Dj Pius gususurutsa abantu

MC Bior niwe wakiriye ku rubyiniro Dj Pius yizihiza imyaka 15 y'umusanzu we mu muziki

Ruti Joel yaririmbye indirimbo ze zakunzwe kuri Album 'Musomandera'

Coach Gael washinze Kigali Universe yitabiriye iki gitaramo cyaririmbyemo abahanzi banyuranye

Dj Pius yizihije imyaka 15 ishize ari mu muziki mu rugendo yahuje no kuvanga imiziki

Alyn Sano yaririmbye indirimbo zamamaye nka 'Chop Chop', 'Tamu Samu' n'izindi

Mike Kayihura ku rubyiniro yeretswe urukundo rudasanzwe muri iki gitaramo


KANDA HANO UREBE UKO JOSHUA BARAKA YITWAYE MU GITARAMO GIKOMEYE YAKOREYE I KIGALI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...