Baraka uzwi cyane mu ndirimbo “Nana”, yavuze ko gukorana kw’aba bahanzi batatu bazwi nk’“Big 3” muri Uganda byaba ari kimwe mu bintu bikomeye byabaye mu mateka y’umuziki w’iki gihugu.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Joshua Baraka yavuze ko gukorana na Chameleone, Bebe Cool na Bobi Wine ku ndirimbo imwe ari inzozi ze zikomeye, kuko byahuza abahanzi batatu bafite uruhare rukomeye mu muziki n’umuco wa Uganda.
Yagize ati: “Nshobora kubona indirimbo hamwe na Chameleone, Bebe Cool na Bobi Wine, byaba ari ibintu bidasanzwe. Indirimbo imwe.”
Baraka yavuze ko kugira ngo iyo ndirimbo ishoboke, buri muhanzi ashobora gufata igice cye ku giti cye, nyuma bakabihuza bikavamo indirimbo imwe ihuriweho na bose.
Icyakora, iki cyifuzo cye gifite umwihariko kuko Jose Chameleone, Bebe Cool na Bobi Wine bamaze imyaka bagirana umubano utari woroshye, aho guhangana mu muziki byagiye bigira uruhare mu gutuma badakunze kugaragara bari hamwe.
By’umwihariko, Bobi Wine amaze imyaka ari mu bikorwa bya politiki, ibintu byarushijeho gutuma umubano we na Bebe Cool ugorana, kuko aba bombi bagiye bagirana amakimbirane ndetse no mu rwego rwa politiki.
Nubwo bimeze gutyo, Joshua Baraka yizera ko aba bahanzi bakuru bashobora gushyira ku ruhande ibyo batumvikanaho bakongera gukorera hamwe, bikaba byafasha umuziki wa Uganda gutera imbere.
Bebe Cool ashobora gufatwa nk’umwe mu bahanzi bahuza amateka y’aba batatu, kuko mu myaka yashize yakoranye ku giti cye na Chameleone ndetse na Bobi Wine.
Gusa nubwo afite amateka y’imikoranire n’abo bombi, Bebe Cool ni na we umwe mu bantu bagiye bagirana amakimbirane akomeye na Bobi Wine, umubano wabo ukaba warushijeho kugorana bitewe n’ibitekerezo bya politiki.
Joshua Baraka ntiyagarukiye ku ndirimbo imwe gusa, ahubwo yavuze ko yifuza ko aba bahanzi batatu banakorana ibitaramo, ndetse bakazenguruka Uganda n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Chameleone, Bebe Cool na Bobi Wine buri wese ku giti cye aracyafite ubushobozi bwo gukusanya imbaga y’abantu benshi mu bitaramo. Ariko kubabona bahuriye ku rubyiniro rumwe ndetse bakagira n’indirimbo imwe bahuriyeho, byaba ari ibintu bidasanzwe mu muziki wa Uganda.
Kuri Joshua Baraka, ibi ntibiri mu rwego rw’inzozi z’umuziki gusa, ahubwo ni ubusabe ku bahanzi bakomeye ba Uganda bwo gushyira ku ruhande ibyo batumvikanaho, bagakorera umuziki n’umuco w’igihugu.



Joshua Baraka yifuza ko Chameleone, Bebe Cool na Bobi Wine bakorana indirimbo imwe
