Joshua Baraka yateguje indirimbo yakoranye na Tiwa Savage yise ‘Commando’

Imyidagaduro - 12/10/2026 8:12 AM
Share:

Umwanditsi:

Joshua Baraka yateguje indirimbo yakoranye na Tiwa Savage yise ‘Commando’

Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Joshua Baraka, yashyize hanze agace gato k’indirimbo nshya yise ‘Commando’ yakoranye n’icyamamare mu muziki wa Nigeria, Tiwa Savage, mu gihe yitegura gushyira hanze EP ye nshya yise Recess II.

Agace k’iyi ndirimbo yashyize hanze kahaye abakunzi be icyizere cyo kuzumva igihangano gihuza aba bahanzi bombi, bakomoka mu bihugu bibiri bitandukanye aribyo Uganda na Nigerian 

‘Commando’ ni indirimbo ya kabiri kuri EP Recess II, umushinga mushya wa Joshua Baraka ukurikira EP ye ya mbere yise Recess.

Gukorana na Tiwa Savage ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwa Joshua Baraka rwo kwagura ibikorwa bye by’umuziki no kugera ku bakunzi benshi hanze ya Uganda.

Tiwa Savage ni umwe mu bahanzi b’abagore bakomeye muri Nigeria, uzwi mu njyana ya Afrobeats. Kuba ari kuri iyi ndirimbo byitezweho kongera kuyigarurira amaso y’abakunzi b’umuziki, cyane cyane abakurikira ibihangano bihuza abahanzi bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Joshua Baraka amaze kumenyekana kubera uburyo avanga injyana ya Afropop na R&B, bikamufasha kugera ku bakunzi b’umuziki batari abo muri Uganda gusa. Imishinga ye n’ubufatanye yagiranye n’abandi bahanzi biri mu bimufasha kwagura izina rye ku rwego mpuzamahanga.

Nyuma yo kumurika agace ka ‘Commando’, abakunzi b’aba bahanzi bategereje kumva indirimbo yose, kugira ngo bamenye uburyo Joshua Baraka na Tiwa Savage bahuje impano yabo.

amakunzi benshi ba baraka bategereje kandi  Recess II, EP nshya ya Joshua Baraka, mu gihe hategerejwe igihe izasohokera ko cyimenyekana.

Joshua Baraka yateguje indirimbo yakoranye na Tiwa Savage yise ‘Commando’


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...