Joshua Baraka yasubije King Saha wanenze intego ze zo kwigarurira isoko mpuzamahanga

Imyidagaduro - 02/11/2026 12:47 PM
Share:

Umwanditsi:

Joshua Baraka yasubije King Saha wanenze intego ze zo kwigarurira isoko mpuzamahanga

Umuhanzi Joshua Baraka ukomoka muri Uganda, yasubije King Saha nyuma y’uko amunenze amushinja kwihutira gushaka kumenyekana ku rwego mpuzamahanga atarabanje gukomera bihagije ku isoko ry’umuziki ryo mu gihugu cye.

Mu kiganiro cyanyuze kuri TikTok Live, cyari kiyobowe n’umuhanzi A Pass, Joshua Baraka yagaragaje ko hari abantu bafite imyumvire n’intego bigarukira ku rwego rw’imbere mu gihugu, mu gihe we yifuza kwagura ibikorwa bye akagera no ku isoko mpuzamahanga.

Yasobanuye ko intego ze zitagarukira ku guhatana n’abandi bahanzi ku isoko ry’umuziki muri Uganda, ahubwo ko yifuza ko umuziki we wamenyekana no mu bindi bihugu.

Aya magambo aje nyuma y’uko King Saha agaragaje ko Joshua Baraka ashobora kuba yihutira gushaka kugera ku rwego mpuzamahanga, mbere y’uko aba amaze kwiyubaka bihagije ku isoko ry’umuziki ryo mu gihugu cye.

Ibi byongeye guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho abakunzi b’umuziki bagaragaza ibitekerezo bitandukanye ku gihe umuhanzi aba akwiriye gutangirira gushaka amahirwe yo kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga.

Mu gihe bamwe bashobora kubona ko umuhanzi akwiriye kubanza kwigaragaza mu gihugu cye, abandi bagaragaza ko kwagura ibikorwa bye hakiri kare bishobora kumufasha kubona amahirwe mashya no kugera ku bakunzi b’umuziki bo hirya no hino ku Isi.

Joshua Baraka yasubije King Saha wanenze intego ze zo kwigarurira isoko mpuzamahanga


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...