Joshua Baraka yageze i Kigali, agaragaza inyota yo gukorana n’abarimo Bruce Melodie na Element –AMAFOTO+VIDEO

Imyidagaduro - 15/08/2025 1:28 PM
Share:

Umwanditsi:

Joshua Baraka yageze i Kigali, agaragaza inyota yo gukorana n’abarimo Bruce Melodie na Element –AMAFOTO+VIDEO

Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Joshua Baraka, ari mu Rwanda aho azataramira abakunzi b’umuziki kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Kanama 2025 muri Kigali Universe. Ni igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 Dj Pius amaze mu muziki, aho azahurira ku rubyiniro na Ruti Joel, Alyn Sano na Mike Kayihura.

Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Kanama 2025, Joshua Baraka yagaragaje ibyishimo byo kongera kugaruka i Kigali, aho asanga ibikorwa bye bishyigikirwa cyane. Yagize ati: “Nishimiye kugaruka i Kigali, mbona uburyo nshyigikiwe hano, rero nishimiye kuba ngarutse. Maze igihe nitegura, nkora imyitozo, ndashaka kubaha ibintu byiza cyane.”

Yahageze nyuma y’iminsi mike avuye mu iserukiramuco rya Afro Nation, aho yavuze ko yagiriye ibihe byiza ndetse akanagirana ibiganiro n’abandi bahanzi mu rwego rwo kwagura umuziki we ku rwego mpuzamahanga. Ati: “Afro Nation byari byiza cyane, nagombaga kuba ndiyo kugira ngo ngirane ibiganiro n’abahanzi batandukanye. Byari ibintu by’agaciro ku rugendo rwanjye.”

Joshua Baraka yavuze ko mu Rwanda yiyumva nk’uri mu rugo, kuko buri gihe iyo ahageze yisanga, akanakunda indyo zitandukanye ziharangwa.

Yongeyeho ko mbere yo gusubira muri Uganda yifuza gukorana indirimbo n’abahanzi nyarwanda akunda barimo “Bruce Melodie, Mike Kayihura, Element na Kivumbi King, ndetse n’abandi numva nshaka gukorana nabo. Hari abahanzi benshi b’inshuti zanjye bari hano, kandi ndatekereza ko bishoboka.”

Uyu musore wigeze kuza mu Rwanda bwa mbere akoresheje 'Bus' mu rugendo rwo kumenyekanisha ibihangano bye, avuga ko umuziki w’Afurika uri gutera imbere kandi yishimira kugira uruhare mu kwaguka kwawo.

Nubwo yivuga nk’umunya-Uganda, ariko yavutse ku munyarwandakazi. Ndetse ku myaka 40 ateganya kuzasoza urugendo rwe rw’umuziki.

Yashimangiye ko kimwe mu byamushimishije ari uko agiye guhurira ku rubyiniro na Dj Pius, amushimira kuba yaramutumiye mu gitaramo cy’uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo Nana, iyo avuga ko ifite umwihariko kuko yayikoze ari mu gitutu, ariko ikamufungurira amarembo menshi mu muziki.

Dj Pius we yavuze ko yishimiye kwakira Joshua Baraka mu gitaramo cy’amateka, amuhitamo kubera ubuhanga bwe n’imibanire myiza basanzwe bafitanye. 

Joshua Baraka akigera i Kigali yiteguye gususurutsa abakunzi b’umuziki


Umuhanzi w’Umunya-Uganda yishimira uburyo ashyigikirwa mu Rwanda 

Afro Nation yamuhaye amahirwe yo guhura n’abahanzi bo ku rwego mpuzamahanga


Joshua Baraka avuga ko mu Rwanda yiyumva nk’uri mu rugo 


Ateganya gukorana na Bruce Melodie, Mike Kayihura, Element na Kivumbi King 


Yigeze kuza i Kigali bwa mbere akoresheje bisi 


Umuziki w’Afurika uri gutera imbere kandi yishimira kugira uruhare mu kwaguka kwawo


Dj Pius yishimira guhurira ku rubyiniro na Joshua Baraka mu isabukuru y’imyaka 15 mu muziki

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA JOSHUA BARAKA




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...