Joshua Baraka yagaragaje impamvu umuziki wa 'East Africa' utaragera ku rwego rwo guhangana n'uwa Nigeria

Imyidagaduro - 01/05/2026 3:42 PM
Share:

Umwanditsi:

Joshua Baraka yagaragaje impamvu umuziki wa 'East Africa' utaragera ku rwego rwo guhangana n'uwa Nigeria

Umuhanzi Joshua Baraka yagaragaje impamvu zituma umuziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba utabasha guhangana n’uwa Nigeria mu mibare yo kuri murandasi ijyanye no kuwumva (streaming) ndetse n’umuco wo kuwukurikira.

Mu kiganiro yagiranye na podcast ya Afrobeats Intelligence itegurwa na Joey Akan ikanatambutswa na OkayAfrica, Baraka yasobanuye ko uburyo bwo guhangana mu muziki muri Afurika y’Iburasirazuba butandukanye cyane n’uko bikorwa muri Nigeria, cyane cyane iyo bigeze ku mibare y’ikorwa ry’indirimbo ku mbuga zicururizwaho umuziki.

Yagize ati: “Muri Afurika y’Iburasirazuba, ntushobora guhangana ukoresheje imibare ya ‘streaming’ kuko abantu benshi batarabyinjiramo cyane.”

Yavuze ko muri Nigeria ho ibintu bimeze ukundi, aho imibare y’abumvira indirimbo kuri Internet ari nk’urubuga rukomeye abahanzi bahuriraho bagahatanira.

Yagaragaje ko abafana bo muri iki gihugu bagira uruhare rukomeye mu kuzamura abahanzi babo, babafasha kongera imibare y’abumva indirimbo zabo.

Ati: “Ntushobora guhangana muri ‘streaming’ iwacu kuko nubwo hari abayikoresha, abahanzi ubwabo ntibayishyiramo imbaraga nk’uko bikorwa ahandi.”

Baraka yakomeje agaragaza ko hari n’itandukaniro mu buryo indirimbo zitunganywa n’agaciro zihabwa.

Yavuze ko muri Afurika y’Iburasirazuba, hakiri ukwibanda ku buhanzi nyabwo n’ubw’umwimerere, mu gihe mu bindi bice by’isi ho ibintu byamaze guhinduka, aho icy’ingenzi ari ukureba icyaguha imibare myinshi.

Ati: “Uburyo bwo gutunganya indirimbo buratandukanye kuko iwacu tuba twibanda ku buhanzi n’ibyo wakoze, mu gihe ahandi bageze ku rwego aho icyose cyaguha imibare ari cyo bahitamo.”

Yongeyeho ko impamvu ikomeye yatumye umuziki wa Nigeria ugera kure ku rwego mpuzamahanga ari uburyo abaturage bawuganiraho kenshi ndetse bakawushyigikira ku mbuga nkoranyambaga.

Ati: “Abantu iwacu ntibaragera ku rwego rwo gukoresha ikoranabuhanga cyane. Ntekereza ko kimwe mu byatumye umuziki wa Nigeria utera imbere ari ibiganiro byinshi biwukorwaho, bigatuma urushaho kumenyekana no kuzamuka."

Ibi bitekerezo bya Joshua Baraka bigaragaza ko hakiri urugendo rurerure kugira ngo umuziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba ugere ku rwego rwo guhangana ku isoko mpuzamahanga, cyane cyane mu bijyanye no gukoresha neza imbuga nkoranyambaga no gushyigikirwa n’abafana.

Joshua Baraka yavuze ko umuziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba utaragera ku rwego rwo guhangana n’uwa Nigeria


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...