Joshua Baraka agiye kongera gutaramira i Kigali

Imyidagaduro - 31/07/2025 3:01 PM
Share:

Umwanditsi:

Joshua Baraka agiye kongera gutaramira i Kigali

Umuhanzi Joshua Baraka uri kuzamuka ku muvuduko udasanzwe mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba, agiye gukorera igitaramo i Kigali, ahazaba ari inshuro ye Kabiri yisanga imbere y’abakunzi b’umuziki Nyarwanda.

Amakuru yizewe yageze ku InyaRwanda yemeza ko Baraka yamaze gusinya amasezerano yo gutaramira muri Kigali Universe, aho azataramira mu byumweru bibiri biri imbere.

Ubuyobozi bw’iki gitaramo bwemeza ko ari kimwe mu byitezweho guhuza ibyamamare byo mu karere n’abakunzi babo, kikazaba kiri ku rwego mpuzamahanga.

Joshua Baraka, ufite imyaka 24, ni umwe mu bahanzi bafite ijwi ryihariye n’ubuhanga buhambaye mu kwandika indirimbo.

Yamenyekanye cyane mu myaka ibiri ishize binyuze mu ndirimbo ze Belinda na Nana, iyi ya nyuma ikaba yaramugize ikirangirire ku rwego rwa Afurika.

“Nana” yatumye ajya i Burayi bwa mbere

Indirimbo “Nana” yasohotse akimara kwizihiza isabukuru y’imyaka 22, ihita itumbagira ku masonga y’urutonde rw’indirimbo zikunzwe muri Uganda no muri Kenya. Yahise yinjira mu rugendo rwinjiye mu mateka ye, asinyishwa na Moves Recordings, inzu itunganya Afrobeats iherereye mu Bwongereza, ndetse hakozwe remix yatumye Baraka akorana n’ibyamamare nka Joeboy (Nigeria), King Promise (Ghana) na Bien (Kenya).

Ibi byatumye, umusore wavukiye i Bwaise mu gace ko muri Kampala, agace yita ‘ghetto’ karimo ubukene ariko kuzuyemo ubuzima n’ubusabane, afata indege bwa mbere mu muryango we, ajya muri Kenya, Nigeria, Ghana no mu Bwongereza.

“Umuziki ni wo wanzamuye mu ghetto”

Baraka yatangiye kuririmba afite imyaka itandatu. Yagize ati: “Indirimbo ya mbere nanditse yavugaga kuri Mama, ariko sinigeze nyimuririmbira. Data yari Pasiteri, nageragezaga kwiga ingoma mu rusengero. Mfite imyaka 12 batangiye kwigisha umuziki ku ishuri, mpita numva ndakururwa. Icyo gihe nashakaga kumenya byose.”

Nubwo yigeze kwiga ashaka kuba muganga, yakunze umuziki biratinda, kugeza ubwo ahisemo kuwugiramo umwuga afite imyaka 19. Yatangiriye mu tubari no muri restaurant’ acuranga piano, ahuza indirimbo z’ibihugu bitandukanye harimo afrobeats yo muri Afurika y’Uburengerazuba, dancehall yo muri Jamaica, na RnB y’isi yose.

Mu 2021, Baraka yashyize hanze EP ye ya mbere yise Baby Steps, ikurikirwa na Belinda (2022), indirimbo y’inkuru y’urukundo rw’umukobwa winjiye mu buzima bw’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga.

Imyaka ibiri yahinduye byose

Kuva yasohora “Nana”, Baraka yateye intambwe ndende mu rugendo rwe rw’umuziki. Yagize ati:
“Numvaga Nana izakora, ariko sinari nzi ko izagera aha hose. Nahise menya ko ibintu bihindutse numvise abana bo mu gace kacu bayiririmba. Ubu maze guhura n’abantu benshi nabonaga nk’ibihangange. Ghetts, Bien… nabonye ko nabo ari abantu basa nanjye.”

Iyo avuga ku muziki we, Baraka agaragaza ko amagambo afite agaciro gakomeye nk’umudiho.

Ati “Melodi yonyine ituma indirimbo iguma mu mutwe, ariko amagambo ni yo ayiha icyerekezo. Niyo mpamvu nkunda gusoma cyane, n’iyo naba nandika ku bintu bisekeje nk’ibibuno, ngerageza gushushanya ishusho.”

Kigali, ni indi ntera

Igitaramo azakorera i Kigali kije gikurikira urugendo rudasanzwe amaze gukora mu mezi make ashize, ndetse ni kimwe mu bizamufasha kwegera abafana bo muri Afurika y’Iburasirazuba cyane cyane mu Rwanda, aho indirimbo ze zikunzwe bikomeye.

Baraka, witegura gushyira hanze indi EP nshya mu Ukuboza, avuga ko adateganya guhagarara vuba.

Avuga ati “Ndakomeza gukora ibyo nkunda; kuririmba, kwandika, gukora umuziki… ibindi byose bizikurikira. Umwaka utaha niwo uzerekana ikimenyetso nzasiga mu ruganda rw’umuziki.”


Joshua Baraka agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere


Joshua Baraka, umuririmbyi w’umunyabigwi ukomeje gusatira isoko mpuzamahanga

Joshua Baraka yaherukaga i Kigali muri Kamena 2023 mu gitaramo yahuriyemo na Kivumbi King 


Yakuze akunda umuziki, none kuri ubu aririmba imbere y’imbaga y’abafana bamukunda byimazeyo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...