Josh Ishimwe yakorewe ibirori byo gusezera ubusore, yitegura ubukwe n'umukunzi we

Imyidagaduro - 11/06/2025 9:13 AM
Share:

Umwanditsi:

Josh Ishimwe yakorewe ibirori byo gusezera ubusore, yitegura ubukwe n'umukunzi we

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Josh Ishimwe, yakorewe ibirori byo gusezera ubusore bizwi nka “Bachelor Party” cyangwa “Groom’s Send Off”. Ni ibirori yakorewe n’abagize umuryango we mu gihe habura iminsi micye agakora ubukwe n’umukunzi we Gloria.

Ni ibirori byabaye mu buryo butunguranye, aho uyu musore wamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana, yasanganiwe n’ibyishimo n’urukundo by’abamushyigikiye muri uru rugendo rushya agiye gutangira.

InyaRwanda yabonye amakuru avuga koi bi birori byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Kamena 2025, bibera mu Bubiligi, aho yatunguwe na bamwe mu bo bahuriye mu gitaramo yakoreye muri iki gihugu ari kumwe na Aline Gahongayire n’abandi.

Yari kumwe n’umubyeyi we; ndetse inshuti ze zamukoreye ibi birori mu rwego rwo kumufasha kwitegura ubukwe bwe, no kumuha impanuro.

Josh Ishimwe w’imyaka 25 y’amavuko, yagaragaye yambaye ishati y’umweru n’umwambaro wanditseho “Groom To Be”, aho yicaye iruhande rw’umutsima wihariye (cake) yari yateguriwe n’inshuti ze. Ibirori byaranzwe no gutarama, amafoto yo kwibukiraho, n’ubusabane hagati y’abari bitabiriye.

Iki gikorwa cyabaye mu gihe Josh ari mu myiteguro y’ubukwe bwe na Gloria, umukobwa bamaze imyaka itatu bakundana. Mu ifoto y’ubutumire (invitation) yashyizwe hanze, hagaragaraho ko ubukwe bwabo buzaba ku wa 21 Kamena 2025. Bagaragaye banyuzwe mu ifoto y’ijoro irimo amatara meza acanye, ikimenyetso cy’urugendo rushya rw’urukundo.

Amakuru avuga ko Josh na Gloria bahuriye mu bikorwa by’itorero n’ishuri, aho bombi basangiye umuco wo gukorera Imana. Ubusabane bwabo bwatangiye binyuze mu butumwa bwo kwihangana no gukomeza kwizera Imana, ariko buza gukura mu buryo bwihariye, buhamye, kugeza ubwo biyemeje gushinga urugo.

Nubwo Gloria asanzwe aba muri Canada, ibyo ntibyabaye imbogamizi ku rukundo rwabo. Ahubwo byabaye imbarutso yo gukomera k’umubano, kuko bagiye bagirana ibiganiro bisanzwe ku buzima, ku kwizera no ku cyerekezo cy’urukundo rwabo, byose bibumbatiye ishingiro ry’iyobokamana.

Josh aherutse kubwira InyaRwanda ko ibirori byo kwambika impeta umukunzi we byabaye ku wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025 mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, aho yari yagiye gutemberana na Gloria.

Yagize ati: “Tumaze imyaka irenga itatu dukundana. Namukundiye byinshi ariko icy’ingenzi ni uko ari umukobwa uzi Yesu, kandi wubakiye ubuzima bwe ku Mana.”

Josh Ishimwe ni umwe mu bahanzi bagezweho mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Azwi cyane mu ndirimbo zirimo “Inkingi negamiye,” “Reka Ndate Imana Data,” na “Amasezerano”, zose zifite umwihariko wo guhuza ijambo ry’Imana n’injyana ya gakondo nyarwanda.

Yatangiye kuririmba akiri umwana mu korali y’abana mu 2000, ariko icyo gihe ntiyari azi ko ari intambwe y’ahazaza he nk’umuhanzi. Nyuma yaje kwinjira mu matsinda atandukanye y’abaramyi harimo Urugero Music, ndetse akorana bya hafi na Yvan Ngenzi na René Patrick, bamufashije kuzamura impano ye no kumenya uko umuziki wa Gospel wihagaze.

Mu kiganiro yagiranye na TNT muri 2021, Josh yavuze ko yahisemo guhuza Gospel na gakondo bitewe n’uburyo indirimbo za gakondo zimukora ku mutima. Yagize ati: “Nabashije kubigeraho mbifashijwemo n’abahanzi nka Yvan Ngenzi, ariko byaturutse no ku buryo nkunda gakondo cyane.”

Yavuze ko atatangiriye ku buryo bworoshye, kuko yibazaga uko azabona amafaranga yo gukora indirimbo ye ya mbere, ariko Imana ikamufasha kubona abamushyigikira. Uyu musore avuga ko nk’abandi bahanzi benshi, yagize ubwoba bw’uko azakirwa n’abakunzi b’umuziki, ariko yagiye atinyuka buhoro buhoro kugeza ubwo izina rye ryubakitse.

Nubwo amakuru arambuye ku bijyanye n’imyiteguro, aho ubukwe buzabera n’abatumirwa bose bitaratangazwa ku mugaragaro, abakunzi ba Josh na Gloria bamaze gutangira kubifuriza urugo ruhire, bategereje n’amatsiko uko umuhango wabo uzarushaho kuba uw’umwihariko.

Mu gihe hari abahanzi bagendera ku buzima bwa none, Josh Ishimwe akomeje kuba icyitegererezo mu rubyiruko, aho urukundo, ukwizera n’ubusabane n’Imana bigaragara no mu rugendo rwe rwitegura kuba umugabo wubakitse.

 

Josh Ishimwe yatunguwe n’inshuti ze mu Bubiligi bamukorera ibirori mu rwego rwo kwitegura ubukwe bwe n’umukunzi we


Josh Ishimwe ari kwitegura kurushinga na Gloria ubarizwa muri Canada bamenyaniye ku ntebe y’ishuri

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'NKUNGANYE IKI' YA JOSH ISHIMWE WITEGURA KURUSHINGA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...