Ni
ibirori byabaye mu buryo butunguranye, aho uyu musore wamenyekanye mu ndirimbo
zihimbaza Imana, yasanganiwe n’ibyishimo n’urukundo by’abamushyigikiye muri uru
rugendo rushya agiye gutangira.
InyaRwanda
yabonye amakuru avuga koi bi birori byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Kamena
2025, bibera mu Bubiligi, aho yatunguwe na bamwe mu bo bahuriye mu gitaramo
yakoreye muri iki gihugu ari kumwe na Aline Gahongayire n’abandi.
Yari
kumwe n’umubyeyi we; ndetse inshuti ze zamukoreye ibi birori mu rwego rwo
kumufasha kwitegura ubukwe bwe, no kumuha impanuro.
Josh
Ishimwe w’imyaka 25 y’amavuko, yagaragaye yambaye ishati y’umweru n’umwambaro
wanditseho “Groom To Be”, aho yicaye iruhande rw’umutsima wihariye (cake) yari
yateguriwe n’inshuti ze. Ibirori byaranzwe no gutarama, amafoto yo kwibukiraho,
n’ubusabane hagati y’abari bitabiriye.
Iki
gikorwa cyabaye mu gihe Josh ari mu myiteguro y’ubukwe bwe na Gloria, umukobwa
bamaze imyaka itatu bakundana. Mu ifoto y’ubutumire (invitation) yashyizwe
hanze, hagaragaraho ko ubukwe bwabo buzaba ku wa 21 Kamena 2025. Bagaragaye
banyuzwe mu ifoto y’ijoro irimo amatara meza acanye, ikimenyetso cy’urugendo
rushya rw’urukundo.
Amakuru
avuga ko Josh na Gloria bahuriye mu bikorwa by’itorero n’ishuri, aho bombi
basangiye umuco wo gukorera Imana. Ubusabane bwabo bwatangiye binyuze mu
butumwa bwo kwihangana no gukomeza kwizera Imana, ariko buza gukura mu buryo
bwihariye, buhamye, kugeza ubwo biyemeje gushinga urugo.
Nubwo
Gloria asanzwe aba muri Canada, ibyo ntibyabaye imbogamizi ku rukundo rwabo.
Ahubwo byabaye imbarutso yo gukomera k’umubano, kuko bagiye bagirana ibiganiro
bisanzwe ku buzima, ku kwizera no ku cyerekezo cy’urukundo rwabo, byose
bibumbatiye ishingiro ry’iyobokamana.
Josh
aherutse kubwira InyaRwanda ko ibirori byo kwambika impeta umukunzi we byabaye
ku wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025 mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, aho yari
yagiye gutemberana na Gloria.
Yagize
ati: “Tumaze imyaka irenga itatu dukundana. Namukundiye byinshi ariko
icy’ingenzi ni uko ari umukobwa uzi Yesu, kandi wubakiye ubuzima bwe ku Mana.”
Josh
Ishimwe ni umwe mu bahanzi bagezweho mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Azwi cyane
mu ndirimbo zirimo “Inkingi negamiye,” “Reka Ndate Imana Data,” na
“Amasezerano”, zose zifite umwihariko wo guhuza ijambo ry’Imana n’injyana ya
gakondo nyarwanda.
Yatangiye
kuririmba akiri umwana mu korali y’abana mu 2000, ariko icyo gihe ntiyari azi
ko ari intambwe y’ahazaza he nk’umuhanzi. Nyuma yaje kwinjira mu matsinda
atandukanye y’abaramyi harimo Urugero Music, ndetse akorana bya hafi na Yvan
Ngenzi na René Patrick, bamufashije kuzamura impano ye no kumenya uko umuziki
wa Gospel wihagaze.
Mu
kiganiro yagiranye na TNT muri 2021, Josh yavuze ko yahisemo guhuza Gospel na
gakondo bitewe n’uburyo indirimbo za gakondo zimukora ku mutima. Yagize ati:
“Nabashije kubigeraho mbifashijwemo n’abahanzi nka Yvan Ngenzi, ariko
byaturutse no ku buryo nkunda gakondo cyane.”
Yavuze
ko atatangiriye ku buryo bworoshye, kuko yibazaga uko azabona amafaranga yo
gukora indirimbo ye ya mbere, ariko Imana ikamufasha kubona abamushyigikira.
Uyu musore avuga ko nk’abandi bahanzi benshi, yagize ubwoba bw’uko azakirwa
n’abakunzi b’umuziki, ariko yagiye atinyuka buhoro buhoro kugeza ubwo izina rye
ryubakitse.
Nubwo
amakuru arambuye ku bijyanye n’imyiteguro, aho ubukwe buzabera n’abatumirwa
bose bitaratangazwa ku mugaragaro, abakunzi ba Josh na Gloria bamaze gutangira
kubifuriza urugo ruhire, bategereje n’amatsiko uko umuhango wabo uzarushaho
kuba uw’umwihariko.
Mu
gihe hari abahanzi bagendera ku buzima bwa none, Josh Ishimwe akomeje kuba
icyitegererezo mu rubyiruko, aho urukundo, ukwizera n’ubusabane n’Imana bigaragara
no mu rugendo rwe rwitegura kuba umugabo wubakitse.
Josh
Ishimwe yatunguwe n’inshuti ze mu Bubiligi bamukorera ibirori mu rwego rwo
kwitegura ubukwe bwe n’umukunzi we
Josh Ishimwe ari kwitegura kurushinga na Gloria ubarizwa muri Canada bamenyaniye ku ntebe y’ishuri
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'NKUNGANYE IKI' YA JOSH ISHIMWE WITEGURA KURUSHINGA