Jose Mourinho yanditse ibaruwa y'amapaji 6 isaba akazi muri Manchester United

Imikino - 25/01/2016 11:09 AM
Share:

Umwanditsi:

Jose Mourinho yanditse ibaruwa y'amapaji 6 isaba akazi muri Manchester United

Jose Mourinho wahoze atoza Chelsea akaza kwirukanwa na yo kubera umusaruro muke yandikiye ibaruwa abayobozi b’ikipe ya Manchester asaba akazi ko gutoza iyo kipe mu gihe ibya Van Gaal uyitoza ubu bikomeje kujya iwa Ndabaga.

Ikinyamakuru Independent cyo mu Bwongereza cyatangaje ko Jose Mourinho yandikiye ubuyobozi bwa Manchester United urwandiko rw’impapuro 6 abusaba akazi maze abusobanurira uburyo yifuza cyane gutoza iyo kipe ndetse n’ibyo yiteguye gukora kugira ngo ayivane mu bihe bibi irimo mu gihe igitozwa n’umuholande Luis Van Gaal.

Ibintu bikomeje kujya irudubi ku mutoza Luis Van Gaal nyuma y’aho Manchester United itsindiwe ku kibuga cyayo Old Trafford na Southampton igitego 1-0 mu mpera z’icyumweru gishize ndetse birashoboka cyane ko uyu Van Gaal ashobora kwirukanwa mu mpera z’uyu mwaka w’imikino mu gihe azaba agifite amasezerano y’umwaka umwe.

Mourinho yigeze kungiriza Van Gaal mu ikipe ya FC Barcelona kuva mu mwaka wa 1997 kugeza mu wa 2000 ndetse bizwi ko Mourinho yubaha cyane Van Gaal kuko ari we wamugize uwo ari we mu by’ubutoza nyamara ibi ntibyabujije uyu munyaporutigali kwifuza akazi ka Van Gaal amaze imyaka amaze imyaka myinshi arota gukora.

Mourinho (left) worked under Louis van Gaal as his assistant manager at Barcelona for three years in 1997

Bivugwa ko ikintu gikomeye kurusha ibindi Van Gaal yagezeho muri ruhago ari ukuba yarazamuye Mourinho akamugira umutoza umwe mu bakomeye ku isi. Aha Mourinho yari yungirije Van Gaal muri Barcelona

Biravugwa ko ushinzwe kurengera inyungu za Jose Mourinho no kumushakira amasoko, Jorge Mendes yaba yaraganiriye n’ubuyobozi bwa Manchester United abusobanurira icyo Mourinho yiteguye gukora ngo akure iyo kipe mu kaga irimo.

Muri iyo baruwa Mourinho yanditse, yasesenguye uko Manchester United ikina ubu. Asesengura neza buri mwanya wa buri mukinnyi maze atangaza uburyo yiteguye kuba yakomeza iyo kipe ndetse na bamwe mu bakinnyi atekereza kugura.

Jose Mourinho watoje akanahesha ibikombe bitandukanye amakipe nka Real Madrid, Inter Milan na FC Porto yatangaje ko yizeye ko ibisobanuro yatanze bizamuhesha imirimo yifuje gukora mu gihe cy’imyka irenze icumi ishize.

Icyakora, ngo iki kibazo cya Mourinho cyaciyemo ibice ubuyobozi bwa Manchester United ku kuba bwaha akazi Jose Mourinho batashatse kugaha igihe Sir Alex Ferguson  watozaga Manchester United yasezeraga ku kazi k’ubutoza mu mwaka wa 2013.

Hari abantubamwe  bo mu buyobozi bwa Manchester United batishimiye ko Jose Mourinho atahabwa ubutoza muri iyo kipe kubera imico azwiho yo gukorogana n’abatoza b’andi makipe, abasifuzi, abanyamakuru n’ abakinnyi be nkuko byagenze muri Chelsea muri uyu mwaka w’imikino byanamuviriyemo kwirukanwa.

Abandi bo mu buyobozi bwa Manchester United, ikipe ifite ibikombe bya shampiyona kurusha izindi mu Bwongereza mu mateka, bifuza ko ahubwo akazi ko gutoza iyo kipe kahabwa Ryan Giggs wungirije Van Gaal kandi akaba asobanukiwe neza filozofi y’iyo kipe nyuma yo kuyikinira imyaka irenga 20 kuva akiri umusore muto.

Hari benshi bemeza ko Mourinho aramutse ahawe akazi ko gutoza Manchester United yahindura byinshi mu gihe gito cyane gusa Jorge Mendes we yahakanye iby’iyo baruwa Mourinho yaba yaranditse.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...