Jose Chameleone yifatanyije n'u Rwanda mu #Kwibuka32

Imyidagaduro - 08/04/2026 6:13 AM
Share:

Umwanditsi:

Jose Chameleone yifatanyije n'u Rwanda mu #Kwibuka32

Umuhanzi w’icyamamare mu Karere k'Afurika y’Iburasirazuba, Jose Chameleone yifatanyije n’u Rwanda n’Isi muri rusange muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhanzi w’umunya-Uganda, umaze imyaka myinshi ari mu bafite izina rikomeye mu muziki, yagaragaje ubutumwa bwe bwo kwifatanya n’Abanyarwanda abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mata 2026, umunsi watangirijweho icyumweru cyo kwibuka.

Mu butumwa bwe, Jose Chameleone yasobanuye ko yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka ubuzima bw’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no guha agaciro no gushima imbaraga n’ubudaheranwa by’abarokotse.

Ni ubutumwa bugaragaza ko uyu muhanzi atibagiwe amateka akomeye u Rwanda rwanyuzemo, ndetse anashimangira ko ari kumwe n’Abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka, aho hibukwa abasaga Miliyoni bishwe bazira uko bavutse.

Kuba Jose Chameleone, umwe mu bahanzi bafite igikundiro kinini mu karere, yagaragaje ubu butumwa, bigaragaza ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari igikorwa cy’Abanyarwanda gusa, ahubwo ari inshingano y’Isi yose, cyane cyane abahanzi n’ibyamamare bafite ijwi rigera kuri benshi.

Ubutumwa bwe kandi bushimangira akamaro ko gukomeza kwibuka, guharanira ukuri ku mateka no kwamagana abapfobya cyangwa abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kubaka ejo hazaza harangwa n’amahoro n’ubwiyunge.

Ni mu gihe u Rwanda n’inshuti zarwo ku Isi bakomeje ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanubakwa ejo hazaza hadasubira mu mateka mabi nk’aya.

Jose Chameleone yifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi


Ubutumwa bwa Chameleone bushimangira impamvu yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no guha agaciro ubutwari n’ubudaheranwa bw’abarokotse



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...