Ni icyemezo cyafashwe n’urukiko rwa
Mengo, aho rwategetse uyu muhanzi kwishyura itsinda ryitwa Uganda Diaspora
Network, nyuma yo kugaragaza ko atubahirije amasezerano bari bagiranye.
Nk’uko byagaragajwe mu rukiko, ku wa
17 Ukuboza 2022, Jose Chameleone yagiranye amasezerano n’iri tsinda, yemera
kuzataramira mu gikorwa cyitwa “Uganda Canada Business Expo” cyabereye i Ottawa
muri Canada hagati ya tariki ya 30 Kamena na 2 Nyakanga 2023.
Aya masezerano yavugaga ko agomba
guhembwa amadolari 5,000, aho yahawe mbere amadolari 2,000 nk’ikigaragaza y’uko
yemeye akazi.
Byongeye, abateguye igitaramo
bamwishyuriye itike y’indege ya $1,129 ndetse banamwishyurira icumbi cy’iminsi
itatu ryatwaye $1,156, harimo n’umukobwa we.
Nubwo ibyo byose byari byamaze
gutegurwa no kwishyurwa, ku munsi yagombaga gutaramiraho, abateguye igitaramo
batangaje ko bamutegereje baraheba. Ntiyigeze aboneka ku gitaramo, ndetse
ntiyitabaga telefone ye.
Igitangaje kurushaho ni uko mu gihe
yagombaga kuba ari muri iki gikorwa, bivugwa ko yari ari gutaramira ahandi muri
Canada mu gitaramo cya ‘Afrofest’ cyabereye i Toronto.
Umucamanza w’urukiko rwa Mengo,
Yunusu Ndiwalana, yanzuye ko Jose Chameleone yakoze amakosa akomeye yo
kutubahiriza amasezerano, cyane ko yanze no kwitaba urukiko inshuro nyinshi ngo
yiregure.
Urukiko rwategetse ko agomba
gusubiza abamwishyuye amafaranga yose angana na $4,285 (6,248,806.93 Frw),
akiyongeraho indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 5 z’amashilingi ya Uganda
[Miliyoni 1.7 Frw]. Ni ukuvuga ko uyu muhanzi arasabwa kwishyura 7,948,806.93
Frw.
Byongeye, yasabwe no kwishyura
amafaranga yose yakoreshejwe mu rubanza, ndetse ayo mafaranga yose azajya
yiyongera inyungu kugeza igihe azishyurirwa.
Urukiko rwashimangiye ko iki cyemezo
kigomba kubera isomo abandi bahanzi, kibibutsa ko kubahiriza amasezerano ari
ingenzi, cyane cyane iyo bamaze guhabwa amafaranga yo gutaramira.
Iki kibazo kije gishyira Jose Chameleone mu bihe bitoroshye, cyane ko ari umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Kutubahiriza amasezerano byatumye
Jose Chameleone agiye kwishyura arenga miliyoni 7.9 Frw
