Jose Chameleone yatangaje ko afite umukunzi mushya

Imyidagaduro - 06/10/2026 6:15 AM
Share:

Umwanditsi:

Jose Chameleone yatangaje ko afite umukunzi mushya

Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Jose Chameleone, yatangaje ko yongeye gukundana nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umugore we, Daniella Atim, avuga ko ubu afite undi mugore bari mu rukundo.

Jose Chameleone [Joseph Mayanja], yabivugiye mu kiganiro yakoreye kuri TikTok Live, aho yatangaje ko ubu afite umugore mushya mu buzima bwe.

Uyu muhanzi yavuze ko ubwo yari agifite umugore, atabashaga kwishimira ubuzima bwe uko yabishakaga, kuko abantu bari hafi ye bamukurikiraga ndetse bakajya babwira umugore we ibyo yabaga yakoze.

Yavuze ko yumvaga ari nk’aho buri gihe bamushyize ku gitutu, kuko buri kintu cyose yakoraga cyashoboraga kugera kuri Daniella.

Chameleone yavuze ko kuba ubu baratandukanye byamuhaye ubwisanzure bwo kubaho no gukomeza ubuzima bwe, anemeza ko yongeye gukundana ku mugaragaro.

Ati: “Igihe nari nkiri mu rukundo, abantu bakomezaga kuntera ubwoba ko bari kujya kubwira Maama Abba ibyo nkora. Nishimiye ko narokotse ucyo gitutu. buri gihe barampatiraga, ariko ubu nta ho bafite banjya kubirega. Ndakundana.

Ubu ndimo kwishimira ubuzima bwanjye ku mugaragaro. Ntabwo ari ikintu kibi, cyane cyane ku mugabo umeze neza nkanjye. Hari umuntu turi gukundana kandi sinshobora kubihakana.”

Jose Chameleone kandi yashimiye uwahoze ari umugore we, Daniella, kuba yaramuhaye umuryango mwiza ndetse akamarana na we imyaka 16, nubwo ubuzima bwari bukomeye.

Yavuze ko igihe kigeze ngo akomeze ubuzima bwe, anagaragaza ko nubwo afite imyaka 48, akiri umuntu ushobora gukundana.

Aya magambo aje nyuma y’ibikorwa bye ku mbuga nkoranyambaga, aho aherutse gusangiza abakunzi be amafoto ari kumwe n’umugore utaramenyekana neza.

Jose Chameleone yatangaje ko afite umukunzi mushya


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...