Yabigarutseho mu ijoro ryo kuri uyu
wa Gatanu tariki ya 5 Kamena 2026, ubwo yagaragaraga mu kiganiro n’itangazamakuru
cyateguwe mbere y’urugendo rw’ibitaramo bya “Summer Country Tour”, bizahuza
Bruce Melodie na The Ben mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda.
Ni igikorwa cyabereye muri Camp
Kigali, aho abanyamakuru n’abakunzi b’umuziki bari bateraniye kumva imyiteguro
y’ibi bitaramo bitegerejwe na benshi.
Mu buryo butunguranye, Jose
Chameleone yagaragaye muri icyo kiganiro, ibintu byashimishije benshi bari
bahari bitewe n’uburemere afite mu muziki wo muri aka karere.
Mu ijambo rye, yabanje gushimira
Imana ku bw’iterambere umuziki nyarwanda umaze kugeraho, anagaragaza ko
yishimira intambwe abarimo The Ben na Bruce Melodie bamaze gutera mu kwamamaza
igihugu cyabo binyuze mu muziki.
Yagize ati: “Ndashaka gushimira
Imana ku bw’uyu munsi mwiza. Ndi umunyabigwi mu muziki ariko nshyigikira cyane
The Ben ndetse na Bruce Melodie. Nshyigikira kandi umuziki w’u Rwanda ku rwego
mpuzamahanga.”
Chameleone yavuze ko kimwe mu bintu
byamuzanye muri iki kiganiro ari ugushyigikira igikorwa aba bahanzi bagiye
gukorera abafana babo mu Ntara, abasaba kuzatanga ibyishimo bikwiye abakunzi
babo.
Ati: “Icyo mbasaba ni ukuzaha
ibyishimo abafana. Barashaka umuziki gusa. Muzajye ku rubyiniro mutange
ibyishimo kuko ari byo abafana bategereje.”
Mu butumwa bwe, Jose Chameleone
yanakoze ku ngingo imaze imyaka myinshi ivugwa mu muziki nyarwanda; iyerekeye
indirimbo ishobora guhuza Bruce Melodie na The Ben.
Yavuze ko na we yigeze kumva
amakuru avuga ko aba bahanzi bagerageje gukorana indirimbo inshuro zitandukanye
ariko ntizigere zisohoka, ashimangira ko igihe kigeze kugira ngo abafana bumve
uwo mushinga.
Ati: “Numvise bavuga ko mwagerageje
gukorana indirimbo ariko bikanga. Njyewe nka Chameleone icyo mbasaba ni uko
nshaka kumva iyo ndirimbo mwahuriramo nka Bruce Melodie na The Ben.”
Aya magambo yakiriwe neza n’abari
muri icyo kiganiro, cyane cyane ko ari ubwa mbere umuhanzi ukomeye nk’uyu
abivuze mu ruhame imbere y’aba bahanzi bombi.
Chameleone kandi yagejeje kuri
Bruce Melodie ubutumwa bwihariye yahawe n’umuvandimwe we Pallaso, umwe mu
bahanzi bakomeye muri Uganda.
Yavuze ko Pallaso yamusabye
kuzasuhuza Bruce Melodie no kumwifuriza ibitaramo byiza muri uru rugendo agiye
gukorana na The Ben. Ati: “Pallaso yambwiye ngo nkubwire ko uri Bruce Mayanja.”
Aya magambo yasize benshi baseka,
kuko izina Mayanja ari ryo muryango Jose Chameleone, Pallaso na bagenzi babo
bakoresha, bikaba byumvikanishaga uburyo Pallaso afata Bruce Melodie nk’umwe mu
bo mu muryango we wa hafi.
Nubwo abafana bamaze imyaka myinshi
bifuza kumva indirimbo ihuriweho na Bruce Melodie na The Ben, kugeza ubu nta
n’imwe irasohoka.
Amakuru amaze igihe avugwa mu
ruganda rw’umuziki nyarwanda agaragaza ko aba bahanzi bakoze ku mishinga
itandukanye y’indirimbo mu bihe bitandukanye, ariko yose ikarangira itageze
hanze.
Bivugwa ko nibura hageragejwe
imishinga igera kuri itatu, nyamara yose ikarangirira mu kabati ku mpamvu
zitigeze zisobanurwa ku mugaragaro.
Ibi bituma amagambo ya Jose
Chameleone aza ashyira igitutu cyiza kuri aba bahanzi bombi, cyane cyane muri
iki gihe bagiye guhurira mu bitaramo bikomeye bizenguruka Intara enye z’u
Rwanda.
Mu gihe abafana bitegura kureba
Bruce Melodie na The Ben bahuriye ku rubyiniro muri “Summer Country Tour”,
benshi bakomeje kwibaza niba ubutumwa bwa Jose Chameleone bushobora kuzaba
intandaro y’indirimbo nshya izahuza aba bahanzi babiri bamaze imyaka myinshi
bahatanira umwanya wo hejuru mu muziki nyarwanda.

VIDEO: Dox Visual &Paul/ InyaRwanda
