Ku
wa 24 Gicurasi 2025, The Ben na Diamond Platnumz bahuriye mu gitaramo “Coffee
Marathon Concert” cyabereye i Ntungamo muri Uganda. Ni igitaramo cyari kigamije
kwishimira umusaruro w’ikawa muri Uganda.
Kuva
mu mujyi wa Kampala bagana i Ntungamo, The Ben na Diamond bagiye mu ndege yabo
bwite yari yabateguriwe mu gihe abandi bahanzi bo muri Uganda bategewe imodoka
ndetse n’abandi bashaka uko bigeza ahabereye icyo gitaramo.
Kuva
kuri Edy Kenzo uyoboye ihuriro ry’abahanzi muri Uganda, yanenze uburyo abahanzi
bo muri Uganda bafashwe icyo gihe avuga ko ari agasuzuguro gakabije kuba
umunyamahanga agera mu gihugu cyabo agahabwa intebe isumbye iy’abandi.
Mu
kiganiro yakoze kuri TikTok imbona nkubone, Chameleone yavuze ko habaye amakosa
mu gihe cy’icyo gitaramo asaba ko hakurwamo amasomo yo kuzajya bitwara neza mu
bihe bizaza.
Yagize
ati “Nabonye ibibaye muri Coffee Marathon. Byari ikosa. Nari mfite akazi kenshi
sinabashije gutanga ibitekerezo byanjye. Ariko buri gihe iyo hagize ikintu kibi
kiba, abahanga bahakura amasomo. Twigira ku makosa yacu.”
Ariko n’ubwo abahanzi bo muri Uganda babifata batyo bigendanye n’amafaranga yishyuwe Diamond ndetse n’uburyo yakiriwe neza, Bebe Cool yavuze ko nta muntu ukwiye kwirengagiza uruhare n’izina rya Diamond Platnumz mu kuba yamenyekanisha inganda zo muri Uganda bityo ahubwo abo bahanzi nabo bakwiye gukura amaboko mu mufuka bagakora cyane kugira ngo nabo bagere kuri urwo rwego.
Muri icyo gitaramo cyabereye i Ntungamo, The Ben na Diamond Platnumz bahuriye kur rubyiniro baririmbana indirimbo 'why'
Mu kujya ahabereye igitaramo, The Ben na Diamond Platnumz bagiye mu ndege ya helicopter
Jose Chameleone yasabye abahanzi bagenzi be kwigira ku makosa yabereye mu gitaramo cya The Ben na Diamond Platnumz