Jose Chameleone yahishuye uburyo yakoreye ku gitutu cya Radio & Weasel

Imyidagaduro - 31/10/2026 7:45 AM
Share:

Umwanditsi:

Jose Chameleone yahishuye uburyo yakoreye ku gitutu cya Radio & Weasel

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Jose Chameleone, yatangaje ko nyakwigendera Mowzey Radio na mugenzi we Weasel, bahuriye mu itsinda rya Goodlyfe, bari mu bahanzi bacye bashoboye kumushyiraho igitutu gikomeye mu muziki, ku buryo byamusabaga gusubira muri ‘Studio’ agashyiramo imbaraga kugira ngo adasigara inyuma.

Ibi Chameleone yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abamukurikirana kuri TikTok Live, ubwo yasubizaga ku bijyanye n’abahanzi yahanganye na bo bikomeye kuva mu mwaka wa 2000, igihe yari amaze kubaka izina rikomeye mu muziki wa Uganda no mu karere.

Mu byo yagarutseho, Chameleone yavuze ko mu ntangiriro z’urugendo rwe rwa muzika, abahanzi bamuhangayikishaga cyane mu guhatanira abakunzi b’umuziki batari abo muri Uganda gusa.

Icyakora, uko imyaka yagiye ishira, irushanwa ryakajije umurego no mu bahanzi bo mu gihugu cye, aho bamwe mu bo yafataga nk’abanywanyi be mu muziki batumye ahora ashaka uko yarushaho kunoza ibyo akora.

Muri abo bahanzi, yashyize imbere Mowzey Radio na Weasel, avuga ko ari bo bagize uruhare rukomeye mu gutuma abahanzi benshi bo muri Uganda bongera gusuzuma umuziki wabo, bagasubira muri ‘Studio’ bagakora indirimbo zifite ireme riri hejuru.

Chameleone yavuze ko aba bahanzi bari bafite ubushobozi budasanzwe bwo gukora indirimbo zikundwa n’abantu benshi, kandi bakabikora mu buryo buhoraho ku buryo abandi bahanzi batabonaga umwanya wo kwirara.

Yagize ati: “Hari igihe Bobi Wine yakoze indirimbo ‘Badda’, yari indirimbo ikomeye cyane, bituma nanjye nsubira muri studio nkora ‘Valu Valu’, igarura imitima y’abantu. Ariko abahanzi batumye nsubira muri ‘studio’ ngakora umuziki mwiza kurushaho ni Goodlyfe, Radio na Weasel.”

Ibi bigaragaza uburyo Chameleone atabona irushanwa mu muziki nk’urugamba rwo gushaka kurusha abandi gusa, ahubwo arifata nk’imbaraga zishobora gutuma umuhanzi arushaho kwitinyuka, gushaka udushya no kuzamura urwego rw’ibyo akora.

Yasobanuye ko Radio na Weasel bamenye neza amayeri n’uburyo bwo gukora indirimbo zigarurira abakunzi b’umuziki, cyane cyane nyuma yo gutandukana n’itsinda rye bakikorera ku giti cyabo.

Kuva icyo gihe, Goodlyfe yabaye itsinda ry’abahanzi yari ahanganye nabo mu buryo bukomeye, bitewe n’ubwinshi bw’indirimbo zakunzwe yagiye isohora.

Chameleone yavuze ko Radio na Weasel bashoboraga gusohora indirimbo hafi buri cyumweru, kandi buri ndirimbo ikaba ifite urwego rwiza. Ibi byatumaga abandi bahanzi bahora bumva ko bagomba gukora ibirenzeho kugira ngo bakomeze kugumana umwanya wabo mu ruganda rw’umuziki.

Mu kugaragaza uburyo irushanwa ryari rikomeye hagati ye na Goodlyfe, Chameleone yibukije igihe aba bahanzi basohoraga indirimbo zisa n’izibasira abo bahanganye, na we akabasubiza binyuze mu bihangano bye.

Yatanze urugero rw’indirimbo “Sitani” ya Radio na Weasel, avuga ko bayisohoye ku wa Mbere, na we agahita asubiza ku munsi wakurikiyeho akora “Bayuda”.

Yagize ati: “Basohoye indirimbo ‘Sitani’ ku wa Mbere, ku wa Kabiri njye nsohora ‘Bayuda’. Nyuma naje kubasanga muri Club Silk, ndayibacurangira, birabarakaza bahita basohoka muri iyo nzu y’imyidagaduro.”

Nubwo Chameleone yemera ko hari igihe batumvikanaga, ntiyigeze apfobya uruhare Radio na Weasel bagize mu muziki wa Uganda. Ahubwo yabashimye ku bushobozi bwabo bwo gukora indirimbo nyinshi kandi zikomeza kugumana ireme.

Yavuze ko aba bahanzi bashobora kuba barakoze indirimbo nibura 150, umubare ugaragaza umusaruro ukomeye bagize mu gihe bari bakiri kumwe mu rugendo rwabo rwa muzika.

Mowzey Radio yitabye Imana ku wa 1 Gashyantare 2018, asiga izina rikomeye mu muziki wa Uganda, cyane cyane binyuze mu bihangano yakoranye na Weasel.

Nubwo atakiriho, ubuhamya bwa Chameleone bwongeye kugaragaza ko uruhare rwe n'urwa mugenzi we rutagarukiraga ku ndirimbo zakunzwe gusa, ahubwo rwageze no ku guhindura imikorere y’abandi bahanzi no kuzamura ihangana mu ruganda rw’umuziki.

Ni igihamya cy’uko umuhanzi ukomeye atibukwa gusa ku ndirimbo yasize, ahubwo anibukwa ku mpinduka yatumye abandi bahanzi bagira mu rugendo rwabo.

Chameleone yagaragaje ko guhangana na Radio na Weasel byamubereye impamvu yo gukomeza gukora cyane, gushaka udushya no kudahagarara ku byo yari yaragezeho


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...