Iyi Radio yafunguwe mu rwego rwo
gusohoza isezerano Chameleone yari yarahaye Perezida w’u Burundi, Évariste
Ndayishimiye, ubwo yasuraga iki gihugu mu kwezi kwa Ukuboza 2025.
Icyo gihe, Chameleone yari
yasezeranyije Umukuru w’Igihugu ko azashora imari mu rwego rw’itangazamakuru
ry’u Burundi, mu rwego rwo gukomeza umubano mwiza n’ubufatanye hagati y’ibihugu
byombi.
Chameleone FM 94.9 yamaze gutangira kumvikana mu Mujyi wa Bujumbura no mu nkengero zawo, ikazibanda cyane ku muziki, imyidagaduro, ibiganiro by’urubyiruko n’umuco, by’umwihariko ibyibanda ku karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Iyi Radiyo kandi izaha umwanya uhagije
impano z’abahanzi bo mu Burundi, inashyire imbere umuziki wo mu karere no ku
rwego mpuzamahanga.
Mu ijambo yavuze mu muhango wo
kuyifungura, Jose Chameleone yavuze ko iyi Radio igamije kuba urubuga ruhuza
abantu binyuze mu muziki, amakuru n’umuco, anongeraho ko ishoramari yakoze mu
Burundi rishingiye ku mubano umaze igihe afitanye n’abaturage b’iki gihugu.
Jose Chameleone, amazina ye nyakuri
akaba Joseph Mayanja, abarirwa mu bahanzi bakomeye cyane mu karere, aho amaze
imyaka irenga 20 mu muziki.
Kwinjira kwe mu rwego
rw’itangazamakuru bimushyira mu cyiciro cy’abahanzi batangiye gushora imari mu
bitangazamakuru, bagamije gutanga umusanzu mu iterambere ry’inganda ndangamuco
no mu guhindura imyumvire y’abaturage.
Ifungurwa rya Chameleone FM 94.9
ryakiriwe neza n’abafana n’abakora mu itangazamakuru n’imyidagaduro mu Burundi,
aho benshi babona ari intambwe ikomeye izafasha guteza imbere urwego
rw’itangazamakuru n’imyidagaduro muri iki gihugu.

Jose Chameleone yafunguye ku
mugaragaro Radio i Bujumbura ayita 'Chameleone FM'

Chameleone yavuze ko yafungiye iyi
Radio mu rwego rwo gusohoza isezerano yari yarahaye Perezida Evariste
Ndayishimiye ubwo yasuraga iki gihugu mu Ukuboza 2025
