Jose Chameleone yabazwe ijisho nyuma yo gutangira guhuma

Imyidagaduro - 17/02/2026 2:14 PM
Share:

Umwanditsi:

Jose Chameleone yabazwe ijisho nyuma yo gutangira guhuma

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Jose Chameleone, ari mu byishimo nyuma yo kubagwa ijisho bikagenda neza, mu gihe yari atangiye gutakaza ubushobozi bwo ku ijisho ry'iburyo.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yatangaje aya makuru abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Gashyantare 2026, agaragaza ko yashimiye Imana n’abaganga bamubaze.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram, yagize ati: “Ndashimira Imana ku bw’undi munsi mwiza yongeye kumpa!! Ndashimira Dr Ludovica Tindebwa n’itsinda ryose ry’Ibitaro bya Kampala Eye Lasik ku bwo kumbaga ijisho no kunyakira neza. Nari ndi gutakaza vuba ubushobozi bwo kureba ku jisho ryanjye ry’iburyo. Nk’uko bisanzwe, Mwami, ndagusaba gukomeza kunkiza.”

Chameleone yagaragaje ko yari amaze igihe atakaza vuba ubushobozi bwo kureba ku jisho rye ry’iburyo, ibintu byatumye abagwa byihutirwa kugira ngo barinde ko ikibazo cyakomeza gukomera.

Yashyizeho ifoto ari ku buriri bw’aho yari ari kwitabwaho n’abaganga, agaragaza inseko nubwo yari apfutse ijisho rye ry’iburyo igipfuko cy’ubuvuzi (eye patch).

Ibitaro bya Kampala Eye & Lasik Hospital biherereye mu gace ka Kisementi muri Kampala, bizwiho kuvura no kubaga indwara z’amaso hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho. Igikorwa cyo kumubaga cyakozwe na Dr Ludovica Tindebwa n’itsinda rye, kigamije kurinda ko akomeza gutakaza ubushobozi bwo kureba.

Ibi bibaye mu gihe uyu muhanzi amaze igihe ahanganye n’ibibazo by’ubuzima. Mu mezi ashize, Chameleone yari yarajyanywe kuvurirwa mu mahanga nyuma yo kurwara indwara ya “acute pancreatitis”.

Umuhungu we yigeze gutangariza itangazamakuru ko se yari amaze igihe arwana n’iyo ndwara, anaburira abantu ku ngaruka z’inzoga ku buzima, kuko byavuzwe ko zaba zaragize uruhare mu kumutera ibibazo byatumye ajyanwa kwa muganga.

Nubwo yagiye ahura n’ibihe bikomeye by’uburwayi, abakunzi be, inshuti n’abahanzi bagenzi be bakomeje kumwereka urukundo n’ubufasha, bamwifuriza gukira vuba no gusubira mu buzima busanzwe.

Chameleone yabazwe ijisho ry’iburyo nyuma yo gutangira gutakaza ubushobozi bwo kureba; yashimiye Imana na Dr Ludovica Tindebwa hamwe n’itsinda rya Kampala Eye Lasik Hospital ku bwitange bamugaragarije


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...