Aba
bombi bari bamaze imyaka igera kuri itanu batandukanye, nyuma y’uko Daniella
Atim yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ajyanye n’abana babo.
Mu
mezi ashize, impande zombi zari mu biganiro by’ubwiyunge byakurikirwaga
n’urukiko, ariko amaherezo bemera ko buri wese yakomeza ubuzima bwe ukwawo.
Amakuru
yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Uganda birimo The New Vision, avuga ko
uru rwego rw’ubwiyunge rwari ruyobowe n’umucamanza Jane Okuo Kajuga, ndetse
hakaba hasigaye gusa ko amasezerano y’itandukana ashyirwaho umukono kugira ngo
atangire kubahirizwa mu buryo bw’amategeko.
Daniella
Atim yahawe uburenganzira bwo gukomeza kurera abana batanu babyaranye na
Chameleone barimo Abba, Alpha, Amma, Alba na Xara Mayanja, mu gihe Jose
Chameleone yemerewe kujya abasura aho batuye muri Amerika.
Uyu
muhanzi kandi yemeye kujya atanga buri kwezi amafaranga y’indezo y’abana angana
na 2000$ [asaga miliyoni 2,9 Frw], agamije gufasha mu mibereho yabo no
kubitaho.
Nubwo
aba bombi bamaze kumvikana ku bijyanye n’itandukana n’uburere bw’abana, ikibazo
cyo kugabana imitungo bahuriyeho cyo ntikirarangira.
Biteganyijwe
ko Urwego rw’Urukiko Rukuru rushinzwe ibibazo by’imiryango ari rwo ruzafata
umwanzuro ku mitungo yose bashatse bakiri kumwe nk’umugabo n’umugore.
Jose
Chameleone na Daniella Atim bari bamaze imyaka myinshi babana ndetse bafatwa
nk’umwe mu miryango y’ibyamamare yari ikunzwe cyane muri Uganda no mu karere ka
Afurika y’Iburasirazuba, mbere y’uko umubano wabo utangira kuzamo ibibazo byaje
kubaviramo gutandukana burundu.

Nyuma y’imyaka igera kuri itanu batandukanye, Jose Chameleone n’umugore we Daniella Atim bemeranyije gutandukana byemewe n’amategeko

Daniella yahawe kurera abana babo batanu, mu gihe Chameleone azajya atanga 2000$ buri kwezi yo kubafasha no kujya abasura muri Amerika

Urukiko
rwemeje ko abana bazakomeza kubana na nyina, mu gihe ikibazo cyo kugabana
imitungo yabo kigitegereje gufatwaho umwanzuro
