Mu gicuku hagati kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mutarama 2024, nibwo
umuhanzi w’umunya-Nigeria John Ighodaro wamamaye nka Johnny Drille yagiye ku
mbuga nkoranyambaga ze maze agafata umwanya agatomora umugore we, amushimira ku
bw’imyaka ibiri bamaranye nk’umugabo n’umugore, ndetse n’imyaka itanu bamaze
bakundana.
Abinyujije ku rubuga
rwe rwa Instagram, uyu muhanzi ukunzwe n’abatari bake ku bw’indirimbo zuje
amagambo y’urukundo, yagize ati: “Warakoze ku bw’imyaka itanu y’ibyishimo by’ubuzima
bwanjye, ndetse no ku bw’imyaka ibiri myiza cyane tumaze tubana.
Ni wowe kintu cyiza kigeze
kumbaho kandi nishimiye kunyurana nawe muri ubu buzima bwose. Isabukuru
nziza @rimouuune ♥"
Ku rundi ruhande ariko
umugore w’uyu muhanzi nawe ntiyatereye agati mu ryinyo kuko nawe abinjujije ku
rubuga rwa Instagram, yasubije umugabo we ko amukunda ndetse amugenera n’ubundi
butumwa bwihariye bwuje urukundo.
Yagize ati: “Nshimishijwe
no kubana nawe muri ubu buzima kandi twishimiye icyiciro gikurikira cy’urugendo
rwacu. Ndagushimiye cyane ku bw’imyaka ibiri myiza y’ubuzima bwanjye. Isabukuru
nziza mukunzi! Ndagukunda â¤"
Barishimira iyi ntsinzi
mu rugo rwabo, nyuma y’uko ku wa Kane tariki 28 Ukuboza 2023, umuhanzi John
Drille yashyize hanze amashusho agaragaza ibyishimo bari bafite by’uko Imana
yabahaye umwana w’umukobwa. Uyu muhanzi ukunze gukora ibintu bye byose mu
ibanga rikomeye, icyo gihe yatangaje ko nubwo aribwo amashusho agiye
ahagaragara mu by’ukuri uyu mwana yari amaze ukwezi kurenga avutse.
Si ubwa mbere uyu
muhanzi yari atunguranye, kuko no muri Nyakanga umwaka ushize nyuma y'uko avuye
gutaramira i Kigali , hashyizwe hanze amafoto yashyize benshi mu rujijo
agaragaza ko yakoze ubukwe, ariko nyuma biza kumenyekana ko amaze igihe abukoze
ariko mu by'ukuri ntawari ubizi.
Reba hano amwe mu mafoto bifashishije biyibutsa ibihe by'ubukwe bwabo:
