John Legend na Pharrell Williams ni bo bayanditse ndetse bayikorera mu mujyi wa Paris, muri studio ya Pharrell Williams iri ku cyicaro gikuru cya Louis Vuitton, aho uyu muhanzi anashinzwe ibijyanye n’imyambarire y’abagabo.
John Legend yavuze ko ‘Muse’ itandukanye n’izindi alubumu yakoze, kuko yashakaga guhindura uburyo indirimbo ziwe zikozwemo, akibanda gukora ikintu gishya.
Uyu muhanzi yavuze ko alubumu nshya yibanda ku njyana nshya ndetse iriho n’abahanzi nka Nina Simone, Nat King Cole na Marvin Gaye.
Indirimbo ya mbere y’iyi alubumu yitwa ‘Daylight’ yamaze gushyirwa ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. John Legend kandi yayiririmbye mu gitaramo cyabereye i Nashville, kikanyuzwa kuri CBS.
Indi ndirimbo iri kuri ‘Muse’ yitwa ‘Pray for Ya’ nayo yamaze kumenyekana nyuma yo gukoreshwa mu kumenyekanisha imyambaro mishya ya Louis Vuitton y’abagabo ya Fall-Winter 2026.
Pharrell Williams ni we wakoze iyi alubumu, ndetse yananditse ku ndirimbo zimwe. Yagaragaye kandi nk’umuhanzi wafashije ku ndirimbo esheshatu.
John Legend yavuze ko igitekerezo cyo gukorana alubumu na Pharrell Williams cyaje nyuma y’uko Pharrell yumvise indirimbo ‘The Birds Don’t Sing’ ya Clipse, John Legend yari yaragizemo uruhare.
Ku ruhande rwabo, Clipse na bo bazagaragara kuri ‘Muse’ mu ndirimbo ‘Bodies on the Floor’.
Izina ‘Muse’ ryakomotse ku nkuru y’aba-Muse icyenda bo mu migani ya kera y’Abagiriki. John Legend yavuze kandi ko abakurambere be ari bo bamubera isoko y’ubuhanzi.
Zimwe mu ndirimbo zimaze kujya hanze kuri ‘Muse’
Daylight, Pray for Ya, Bodies on the Floor – feat. Clipse
‘Muse’ n´umushinga mushya uhuza John Legend na Pharrell Williams mu buryo bwagutse, nyuma y’imyaka aba bahanzi bamaze mu rugendo rw’umuziki.


John Legend yatangaje alubumu nshya ‘Muse’ yakozwe na Pharrell Williams
