Aya
makuru yatangajwe n’ikinyamakuru The Hollywood Reporter, cyavuze ko nubwo igihe
nyacyo iyi mpinduka yabereye kitarasobanuka neza, Legend yari akigaragara ku
rutonde rw’abahanzi bacungwa na kompanyi ya "Stiklorius yitwa Friends at Work" mu
kwezi gushize.
Mu
butumwa bwashyizwe ahagaragara, Stiklorius yavuze ko gukorana na Legend byari
urugendo rurerure rwuzuyemo icyizere n’ubufatanye bukomeye.
Yagize
ati: “Imyaka 20 ni igihe kinini muri uru ruganda. Nishimira ibyo twagezeho na
John, byari bishingiye ku guhanga, icyizere, urukundo n’intego. Ubu ndishimira
intambwe nshya buri wese agiye gutera, nkaba nshyikiriza inkoni y’ubujyanama
Jay Brown muri Roc Nation.”
Yakomeje
avuga ko nubwo batandukanye mu bijyanye no kumucunga nk’umuhanzi, azakomeza
gukorana na Legend mu mishinga itandukanye y’ubucuruzi n’ikorwa ry’ibikorwa
by’urukundo.
Legend
na Stiklorius batangiye gukorana mu 2006, bakaba baranashinze hamwe kompanyi
yitwa “John Legend Ventures”. Mu 2014, Legend yakomeje gukorana na we ubwo
yatangizaga Friends at Work, nyuma yo kuva muri “Atom Factory” ya Troy Carter.
Uyu
mugore azwiho kuba umwe mu bajyanama bubashywe cyane muri muzika, ndetse
yanagaragaye kenshi anenga ibibazo by’ihohoterwa n’akarengane mu ruganda rwa
muzika. Mu 2024, yanditse inkuru mu kinyamakuru The New York Times agaruka ku
bibazo by’ihohoterwa byavugwaga kuri Sean "Diddy" Combs.
Roc
Nation igiye gucunga Legend ni imwe mu sosiyete zikomeye mu myidagaduro ku Isi,
yashinzwe na Jay-Z. Ibarizwamo abahanzi bakomeye barimo Rihanna, A$AP Rocky,
Megan Thee Stallion na Lil Uzi Vert.
Nubwo
Roc Nation itigeze itanga ibisobanuro byinshi kuri aya makuru, yashyize ku
mbuga nkoranyambaga ifoto ya Legend ari mu bitaramo bya “A Night of Songs &
Stories Tour”, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’iyi mikoranire mishya.
John
Legend yatangiye kwamamara cyane mu 2004 asohora album ye ya mbere “Get
Lifted”, yahise imushyira mu bahanzi bakomeye muri R&B.
Mu rugendo rwe amaze kwegukana ibihembo 13 bya Grammy, ndetse afite indirimbo zakunzwe cyane zirimo “All of Me” ndetse na “Like I'm Going to Lose You” yakoranye na Meghan Trainor.

John Legend uheruka gutaramira i Kigali ku wa 25 Gashyantare 2025 mu gitaramo yakoreye muri BK Arena, yinjiye muri sosiyete ya Jay Z

John
Legend yatandukanye n’umujyanama we bari bamaranye imyaka 20, ahitamo gutangira
imikorere mishya
